“Ntabwo nigeze nishimira ko umukobwa wanjye akundana na Rayvanny” Kajala yatangaje ko yishimiye gutandukana kwa Paula na Rayvanny

25/04/2023 09:15

Umunya-Tanzaniakazi Fida Kajala wamamaye cyane mu myidagaduro ya Afurika yatangaje ko yashimishijwe no kumva ngo umukobwa we yatandukanye n’umuhanzi Rayvanny.

Frida Kajala Masanja,yemeye yagerageje kenshi gutandukanya Umukobwa we Paula na Rayvanny ngo na cyane umwanzuro wo gukundana n’uyu mu star yari yarawurwanyije na mbere hose gusa nanone avuga ko ntabirenze yari bukore mu gihe umukobwa we yifuzaga cyane uyu musore.

Ati:” Paula naramubujije ariko arabyanga akajya anca inyuma nubundi akajya guhura nawe, ntakindi naribukore uretse kubareka.Nishimiye ko batandukanye kuko Paula aracyari muto ikindi Rayvanny ari kurundi rwego ikindi Kandi afite umugore n’umwana , njye nabonaga ko nta ejo hazaza bafitanye.

Urumva ntabwo ntekereza ko yaribusenye urugo rwe ngo aje kureba Paula , njye nari natekereje ko ari ukwitambukira gusa.

Uyu mugabo Rayvanny ubusanzwe afite umugore witwa Fahyma aka Fahyvanny.Baje gutandukana Rayvanny akundana na Paula nabo ntibamarana 2.

Urukundo rwa Rayvanny na Fayhma rwongere kugaruka mu mitwe y’abantu mu mwaka wa 2022 ubwo barimo kwizihiza isabukuru y’umwana wabo w’umuhungu bafitanye ariwe, Jayden.Benshi bemeza ko bagiranye ibihe byiza kabone n’ubwo bombi batigeze batangaza ko basubiranye.

Umukobwa wa Kajala Paula , yasibye amafoto yose yari afitanye Rayvanny kuri Konti ye ya Instagram, nyuma y’iyi sabukuru y’amavuko ya Jayden ya Vanny na Fahyma dore ko muri uyu mwaka wa 2023 , aba bombi bemeje ko basubiranye.

Advertising

Previous Story

Yatewe inda n’umugabo amubeshya ko ari umusore kandi ari umugabo wubatse ufite umugore n’abana – VIDEO

Next Story

Pasiteri yashatse kurongora umwana na nyina bimuviramo ibyago bikomeye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop