Umuhanzi umaze kwamamara cyane mu muziki wa Afurika y’Iburasira Kenny Sol ni umwe mu byamamare byafashe iyambere mu kwifuriza Ariel Wayz kugira umunsi w’amavuko mwiza.
Uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram niho yashyize hanze amashusho arikumwe n’uyu mukobwa Ariel Wayz bari kuririmbana indirimbo bakoranye iri kuri EP ya Kenny Sol yitwa Strong than Before.Munsi yayo mashusho niho uyu muhanzi Kenny Sol yanditse amagambo agira ati “Isabukuru nziza muntu wanjye”. Mu rurimi rw’Amahanga ni [Happy Birthday My Guy].
Ubusanzwe aba bombi bivugwa ko bakundanyeho mbere y’uko uyu mukobwa abakundana n’uwahoze ari umukunzi we Juno kizigenza.Uyu muhanzi Kenny Sol yagaragaye mu biganiro byinshi yemera ko hari umubano wihariye yagiranye na Ariel Wayz mbere yuko akundana na Juno kizigenza.
Gusa uyu mukobwa Ariel Wayz we mu biganiro byinshi yagiye akora yavugaga ko atigeze akundana na Kenny Sol ko uwo yemera ko bakundanyeho Ari Juno kizigenza wenyine. Ubusanzwe uyu mukobwa Ariel Wayz ni umwe mu bahanzikazi bakomeje kwigarurira imitima ya benshi kubera imiririmbire myiza ndetse na Melodie nziza cyne.
Abantu benshi ingero zose zikomeje kwifuriza isabukuru nziza y’amavuko uyu muhanzikazi umaze kuba kimenyabose muri muzika nyarwanda ndetse na afurika y’iburasira.
Source: Instagram, Kenny Sol