Dore impamvu abakobwa bakunda kwambara ishanga mu nda, burya si umurimbo cyangwa imideri

10/09/2023 09:43

Ishanga ni izina ryitire akantu abakobwa benshi bambara mu nda gakozwe mu dusaro twinshi, iryo zina rikaba rikomoka mu rurimi rw’igiswahili bo bakika “Shanga”.

 

 

 

Abantu benshi hano mu Rwanda bavuga ko ngo ishyanga ryambarwa n’abakobwa bicuruza cyangwa se ngo abakobwa bananiranye ariko burya siko biri kuko rifite akamaro kanini cyane.Rikaba ryambarwa n’abagore bakomoka muri Africa cyane mu gihugu cya Kenya ndetse no mu Rwanda abakobwa benshi bakomeje kwambara ishanga ariko abenshi baryambara batazi nicyo rivuze cyangwa icyo rimara.

 

Dore akamaro kishanga utari Uzi wamenya: Ifasha kumenya ingano yawe

 

Hari abakobwa benshi bambara ishanga kugira ngo bamenye ingano yabo mbese kubera Iba iri mu nda bityo nkuko wambara umukandara ugufata wananuka ugahita ubibona nishanga naryo nuko uko unanuka urabibona.

 

 

 

Ifasha mu igogora ndetse nitembera ryamaraso mu mubiri : Bivugwa ko Kandi ishanga rifasha umubiri wawe gutembera kwamaraso mu mubiri wawe neza sibyo gusa kandi rinafasha mu igogora.

 

 

 

Ni umuco kuri bamwe: Hari uduce tumwe na tumwe aho kwambara ishanga bifatwa nk’umuco nkuko mu Rwanda natwe hambarwa imishanana, wavuga ngo mu gace ko muri Kenya mu bwoko bwa Mijikenda tribe ishanga ho yambarwa nkumuco waho.

 

 

 

Ifasha abakobwa mu gihe cyabo : Bivugwa ko Kandi ishanga ifasha abakobwa gucunga igihe cyabo cy’Uburumbuke iyo bakigezemo kuko ngo iri Shanga rifasha kumenya Niba igihe cyegereje bijyo umukobwa akamenya ko Ari hafi kujya mu gihe cye.

 

 

 

 

Rifasha mu bwiza: Ishanga Kandi rituma ngo umukobwa ubwiza bwe bwiyongera mbese agasa neza kubera kwambara amabara atandukanye bityo bigatuma amera asa neza.

 

 

 

 

Ubukure: Hari ubwo Kandi ishanga rikora nk’ikimebyetso cyubukure aho uko ugenda wambara ishyanga riba rito ugahindura bakaguha irinini nabyo bifatwa nkurugendo rwo gukura kwabe kubera ishanga.

 

 

 

Yirukana Imyuka mibi: Ishyanga Kandi ryambarwa kugira ngo bikorwe nkimigenzo yo kwirukana imyuka mibi ishobora gutera abantu. Ngo ishyanga ribahuza nabakurambere babo bityo bakirukana imyuka mibi ishobora kubatera.

 

 

 

Ryongera ikizere wigirira no kwikunda: Kwambara ishyanga Kandi bifasha umugore cyangwa umukobwa uryambaye kwigirira ikizere ndetse akanikunda kurushaho.

 

 

 

 

 

 

Ese wowe wumvaga ko abakobwa benshi bambara ishyanga kuber iki!! Cyangwa nawe uri mu baryambara batazi akamaro karyo!???

 

 

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

 

Source: News Hub Creator

 

 

 

Advertising

Previous Story

Akomeje gukwirakwizwa ! Biravugwa ko amashusho y’urukozasoni y’umukobwa ari guhanahanwa ku mbuga nkoranyambaga yashyizwe hanze n’umukunzi we

Next Story

Yashyize hanze amashusho bari kuririmbana ! Kenny Sol wavuzweho gukundana na Ariel nawe yafashe umwanya amwifuriz isabukuru y’amavuko

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza bidasanzwe byo kurya inanasi

Inanasi ni urubuto ruzwi cyane ku isi yose kubera uburyohe bwayo ndetse n’akamaro k’ubuzima ifite. Uru rubuto rukomoka mu muryango w’ibinyomoro (Bromeliaceae) kandi rwamenyekanye

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop