Muri kenya hari urusengero ruyobowe na Pastor James Ng’ang’a gusa bazwiho udushya tudasanzwe ndetse bamwe bakeka ko hasigaye hasengerwa n’abanyarwenya gusa.
Ubusanzwe uyu Pastor James Ng’ang’a ayobora uru rusengero rwitwa None Evangelism Centre, ruherereye muri kenya. Ubwo bari mumwanya wo gushima ndetse no gutambutse ibyifuzo, benshi batunguwe n’uyu mukobwa utatangajwe amazina aho yiyamaga abagabo ndetse nabakobwa bagenzi be bamutereta.
Ubwo yatangaga icyifuzo cye muri video yagaragaye yasaga nkaho ababaye ndetse arambiwe abakobwa n’abagore bamukunda ndetse bakaba bamusaba ko babana. Avuga ko adakunda ubutinganyi ndetse ntiyigeze abigerageza na rimwe kuburyo byatuma abamukunda benshi byaba aribyo bibakurura.
Nyuma nibwo yavuze ko akora uko ashoboye ngo nawe agire umukunzi bahuje imyaka ndetse ni ntumbero gusa agatangazwa no kubona abasaza bakuze aribo bakunze kumubenguka.
Uyu mukobwa nta gihe kinini amaze asoja amashuri yisumbuye gusa iyo agereranyije ubuzima yari asanzwe abamo ndetse na rubanda yisanzemo yumva arushijeho gutinya amaherezo yabyo.
Nyuma y’iminota micye video isohotse abantu bamusamiye hejuru ndetse bamuha urwamenyo dore ko hari abatatinyaga kumwibasira bitewe nuko asa bavuga ko azabona umugabo aruko abandi basoje gucagura.
Umwanditsi: BONHEUR Yves