Yari yararanye n’umukobwa w’imyaka 34 wari ihabara rye ! Umupadiri yapfiriye muri Hoteli yari yasanzemo umugore we

10/07/2023 18:43

Joseph Kiriuki wari umwe mu bapadiri ba Kiliziya Gaturika muri Kenya yaguye mu cyumba cya Hoteli yari yararanyemo n’umukobwa w’imyaka 34 y’amavuko bivugwa ko yari amaze igihe ari ihabara rye.

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru The Nation avuga ko uyu mukozi w’Imana Padiri Kariuki yari asanzwe abarizwa muri Paruwasi ya Ruai i Nairobi yavuye muri aka gace abarizwamo yerekeza i Murang’a ku wa Gatatu gusa ku munsi wo ku wa Gatandatu nibwo uyu mukobwa yaje gukundaguka asanga uyu mu Padiri atagihumeka uw’abazima ahita ahamagara ubuyobozi bwa Hotel Monalisa barayemo.

Amakuru atangwa n’abakozi bo muri iyi Hoteli bemeza ko Padiri Kariuki yari umwe mu bakiriya bayo bimena kuburyo yazaga muri iyi Hoteli incuro nyinshi mu gihe yabaga ashaka kumarana igihe kinini n’umukunzi we.

Advertising

Previous Story

Dore ibihugu aho umugore yemerewe gushakwa n’abagabo barenze umwe cyangwa umugabo akaba yemerewe gushaka abagore barenze umwe

Next Story

Rwanda: Gitifu yajyanye mu biro n’umugeni wari ugiye gusezerana asuzuma ko igitsina cye cyuzuye

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop