Joseph Kiriuki wari umwe mu bapadiri ba Kiliziya Gaturika muri Kenya yaguye mu cyumba cya Hoteli yari yararanyemo n’umukobwa w’imyaka 34 y’amavuko bivugwa ko yari amaze igihe ari ihabara rye.
Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru The Nation avuga ko uyu mukozi w’Imana Padiri Kariuki yari asanzwe abarizwa muri Paruwasi ya Ruai i Nairobi yavuye muri aka gace abarizwamo yerekeza i Murang’a ku wa Gatatu gusa ku munsi wo ku wa Gatandatu nibwo uyu mukobwa yaje gukundaguka asanga uyu mu Padiri atagihumeka uw’abazima ahita ahamagara ubuyobozi bwa Hotel Monalisa barayemo.
Amakuru atangwa n’abakozi bo muri iyi Hoteli bemeza ko Padiri Kariuki yari umwe mu bakiriya bayo bimena kuburyo yazaga muri iyi Hoteli incuro nyinshi mu gihe yabaga ashaka kumarana igihe kinini n’umukunzi we.