Yari umuhanzi ukomeye ! Menya amateka n’ibigwi bya nyakwigendera Jay Polly wahaye ikuzo injyana ya Hip Hop akayinjiza mu nsengero zitandukanye

03/09/2023 06:26

Injyana ya Hip Hop yahoze ari  injyana iciriritse kugeza ubwo we n’abagenzi be bari bagize itsinda rya Tuff Gang, bayikundishije Abanyarwanda.Iyi njyana yinjijwe mu nsengero zitandukanye n’urukundo no kuyiyumvamo byari bimaze kuba byinshi mu mitima y’abayumvaga.Ese ni ibihe bindi bikorwa Jay Polly  yakoze ?

 

 

 

Umuhanzi we wakoze injyana ya Hip Hop  mu myaka 15 ishize, afite byinshi byo gushimirwa kuko ni umwe mu bahanzi barwaniriye ishyaka uyu muziki.Muri iyi myaka niho injyana ya Hip Hop yafatwaga nk’injyana idafite icyo isobanuye ndetse iciriritse cyane.Muri iyi myaka kandi iyi njyana yafatwa nk’injyana ikorwa n’ibirara kugeza ubwo Jay Polly na bagenzi be bashyize hamwe , bafata akaboko abandi bahanzi bari bato uko imyaka yegendaga izamuka , nabo bakomeza kugezabagana aheza kugeza magingo aya Hip Hop irimo kuririmbwa munsengero.

 

 

Abahanzi Nyarwanda bamamaye mu njyana ya Hip Ho batigeze bacika intege , ubu ni bamwe mu bahanzi bafite byinshi bagejeje ku gihugu ndetse n’ibitaramo byinshi nibo basigaye babyitaibira mu gihe mbere nta mwanya babonaga na Radiyo zigakina indirimbo z’urukundo gusa. Jay Polly, ni umwe mu bahanzi bari bafite aho bamaze kugera muri muzika Nyarwanda ndetse amaze no kugera mu gihe cyiza cyo kurya imbuto yavunikiye muri muzika, gusa humvikana inkuru y’incamugongo yavugaga ngo ‘Jay Polly’ yapfiriye aho yari afungiye.

 

 

 

Urugendo rw’umuhanzi Jay Polly, rwarangiye tariki 2 Nzeri mu mwa wa 2021, benshi batangira kwibuka ndirimbo ze n’ibindi bikorwa yakoze muri muzika kuva mu myaka ya mbere bakiri TUFF GANG ndetse nawe ubwe.Amashuri abanza yayize kukigo cya Kinunga, mu gihe amashuri yisumbuye yayize ku kigo cya E S K riherereye mu Karere ka Kicukiro, Mu Mujyi wa Kigali aho yize ibijyanye n’ubukorikori  ndetse akaba yari umuhanga mu bijyanye no gushushanya.

 

 

Inganzo ya Jay Polly, yakomokaga mu muryango we kuko na mama we umubyara yari UMURIRIMBYI ukomeye muri Korali Hoziyana yo muri ADEPR Nyarugenge ndetse nayo ikaba yarubatse izina mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza IMANA.Ubushake bwo kuririmba , Jay Polly , yatangiye kubugaragaza mu mwaka wa 2002, mu mwaka wa 2003 ahura na Green P umuvandimwe wa The Ben,nawe wigaga ku ishuri rya E S K batangira gukora indirimbo zitandukanye.

 

 

N’ubwo injyana ya Hip Hop , yari itarafata neza mu matwi y’Abanyarwanda bakiyita iyibirara, mu mwaka wa 2014 uyu muraperi yegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.Kuva ubwo yakomeje gukora umuziki w’indirimbo za Hip Hop ndetse abantu bemeza ko ariwe mwami wa Hip Hop mu Rwanda.

Advertising

Previous Story

Nyuma yo kugura indaya ikamwiba Million 4 umugbo ari kurira ayo kwarika

Next Story

Bari inshuti zidasanzwe ! Umuhanzi Davido na nyakwigendera Jay Polly bagiranye ibihe bikomeye muri muzika kugeza batangiye umushinga wo gukorana indirimbo bise ‘I Beg’ Jay Polly agapfa itarasohoka

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop