Bari inshuti zidasanzwe ! Umuhanzi Davido na nyakwigendera Jay Polly bagiranye ibihe bikomeye muri muzika kugeza batangiye umushinga wo gukorana indirimbo bise ‘I Beg’ Jay Polly agapfa itarasohoka

03/09/2023 07:08

Umuhanzi Davido ni umwe mubahanzi bafite izina rikomeye muri muzika ya Afurika no ku isi  ndetse yamamaye cyane mu bihe bitandukanye.Uyu muhanzi ubwo yazaga mu Rwanda muri 2018, yatangiye umushinga wo gukorana na Nyakwigendera Jay Polly indirimbo nk’uko Jay Polly ubwe yabitagaje akiriho.

 

Tariki ya 2 Werurwe 2018 , nibwo Davido yageze mu Rwanda , uyu muhanzi amaze kugera mu Rwanda akakirwa na Jay Polly , amakuru yakurikiyeho yavugaga ko aba bombi bafitanye umushinga w’indirimbo bise ‘ I beg ’ ndetse ngo yari yaramaze no kuririmbwamo igice cya Jay Polly.Davido we ubwe yahamirije Itangazamakuru ko mu Rwanda ahafite inshuti avuga izina Jay Polly benshi baratungurwa ariko agaragaza ko baziranye cyane no mu gitaramo nyirizina ubwo yafatanyaga nawe kuririmba indirimbo ‘Kumusenyi’.

 

 

Uyu muhanzi wamamaye cyane muri Nigeria, ubwo yari  ku rubyiniro yahamagaye Jay Polly maze, abwira abantu ko Jay ari inshuti ye  ndetse uwo mwanya Jay Polly atangira kuririmba indirimbo ye ‘Kumusenyi’ Davido akajya amufasha agira ati ‘Kumusenyi’.Jay Polly arangije kuririmba , yashimiye cyane Davido uwo mwanya atangaza ko bagiye gukorana ikintu gikomeye kuva Kigali kugera Lagos muri Nigeria , avuga indirimbo.

 

 

Iyi ndirimbo bise ‘I Beg’ ngo yari igeze kure ikorwa na Producer Pastor P nk’uko ikinyamakuru dukesha iyi nkuru cyitwa Teradignews, cyabitangaje muri uwo mwaka wa 2018.Muri iki gihe , Jay Polly we yatangaje ko ibye yabirangije, hasigaye ibya Davido wari  ugifite umunaniro ndetse yemeza ko n’amashusho yayo yagombaga guhita afatwa.Ati:”Iyi ndirimbo yakabaye yararangiye kuri iki cyumweru tariki 4 Werurwe 2018  gusa ntibyakunze kuko Davido yari akinaniwe nyuma y’igitaramo yakoze ariko azagenda iyi ndirimbo irangiye kuko yarabinyemereye ndetse n’amashusho yayo tugomba guhita tuyafata kugira ngo izasohoke imeze neza”.

 

 

Umuhanzi Davido na nyakwigendera Jay Polly , bamenyanye muri 2014 , ubwo Davido yari yaje mu Rwanda kuhakorera igitaramo.Icyo gihe bahamagaye Jay Polly kurubyiniro abafana baramwishimira , maze Davido yifuza kumenya uwo muntu nkuko teradignews ikomeza ibitangaza, aba bombi bahise bamenyana.

Kugeza ubu Jay Polly amaze imyaka ibiri apfuye ndetse ni umwe  mubahanzi batazibagirana mu mateka ya muzika Nyarwanda kubera uburyo yahirimbaniraga uyu muziki by’umwihariko injyana ya Hip Hop.

Advertising

Previous Story

Yari umuhanzi ukomeye ! Menya amateka n’ibigwi bya nyakwigendera Jay Polly wahaye ikuzo injyana ya Hip Hop akayinjiza mu nsengero zitandukanye

Next Story

Kim Kardashian wababajwe cyane n’imyitwarire ya Kanye West yarahiye aratsemba avuga ko adateze guhura na mukeba we Censori

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop