Yari inshuti ya bose akibanda kubadafite ! Ibintu 5 abantu batazibagirwa kuri Pastor THEOGENE

23/06/2023 13:41

Pastor THEOGENE ni umwe mubavuga butumwa bakunzwe hano mu Rwanda ndetse utatinya kuvuga ko yari umwe mubavuga butumwa bibyamamare cyane.

 

Mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatanu 23 Kamena nibwo hirya no hino ku mbugankoranyambaga hatangiye kuvugwa inkuru yakuye imita yabenshi y’urupfu rwa Pastor THEOGENE bivugwa ko yitabye Imana azize impanuka ubwo yari mu rugendo ava mu gihugu cyabaturanyi cya Uganda.

 

Benshi bamukundaga ingeri zose abasenga cyane ababikora gacye ndetse n’abatari mu ideni rye Bose bamwishimiraga yari inshuti ya Bose.

 

Dore bimwe mu bintu 5 uyu muvuga butumwa azahora yibukirwaho.

 

1.Inshuti ya Bose

 

Uyu muvuga butumwa wari umugabo w’abana ndetse akaba umu papa mwiza kuri buri umwe, azahora yibukwa cyane ko yari wamuntu wumva bose, ukundwa na Bose.Si abo yabwirizaga mu rusengero bamukundaga gusa ahubwo navuga ko ingeri zose zamukunze, kuko yagaragaye Kenshi mu itangazamakuru aganiza abantu ndetse wavuga ko inkuru ye y’ubuzima bubi yanyuzemo uko yayivugaga nabyo byatumye yibera inshuti ya bose cyane cyane uburyo yavugaga mo inkuru ye byatumaga umukundira icyo.

 

2.Gusetsa cyane

 

Bimwe mubyatumye  akundwa cyane harimo gusetsa cyane cyane igihe ari gutambutsa ubutumwa bwiza, yakoreshaga inkuru zisetsa bityo abamukurikira bakarushaho kuryoherwa n’ubutumwa abagezaho.Si ugusetsa abamukurikira gusa kuko uyu mugabo no mu biganiro yagiranye n’abanyamakuru batandukanye yagaragaye abasetsa cyane iyo yabaga ageze mu gihe cyo kuvuga amateka ye, nubwo yari amateka ashariye, uyu muvuga butumwa we yayavugaga muburyo busecyeje kuburyo utacyeka ko byari byaramukomeranye muri icyo gihe yari muri ubwo buzima.

 

3.Umugabo wavuye kure

 

Uyu muvuga butumwa ni umwe mu bagabo utatinya kuvuga ko baturutse kure, mu biganiro byinshi yagiye akora yakundaga kugaruka ku buzima bubi bushariye yanyuzemo ndetse agaragaza ko Imana ishobora byose ntaho itageza umuntu.

We ubwe yivugiye ko yahoze ari mayibobo anywa itabi n’amayoga, avuga ko yaburaye Kenshi ariko kuri ubu akaba yatabarutse ageze kuri byinshi aho yari umwe mu bavuga butumwa twari dufite mu gihugu bakunzwe Kandi bakomeye.

 

4.Amagambo ye ashishikaje

 

Uyu mugabo Kandi azahora yibukwa kubera amagambo ye yahoraga avuga cyane igihe ari kwigisha ijambo ry’Imana. Mu rusengero Kenshi yakoreshaka amagambo benshi twakita nkagezweho akoreshwa cyane nurubyiruko mbese we yifashishaga ibigezweho mugukwirakwiza Ijambo ry’Imana cyane ko nawe ubuzima nkubwo yabunyuzemo.Kenshi yavuze ko mayibobo yavuyemo pasiteri, ibyo yabivugaga avuga ko ntaho Imana itakura umuntu.

 

 

5.Guhwitura urubyiruko

 

Nkumugabo wanyuze mu buzima bukomeye bushariye, yagiriye inama Kenshi urubyiruko aho yivugiye ko ari itabi yarinyoye, ari amayoga yayanyoye, ariko byose ntaho byamugejeje.Mu butumwa mwe bwiza, yavugaga ko ntakintu kibi atazi ariko burya ibyo byose ari ubusa aho yambwiraga urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge amatabi n’amayoga arugira inama ko ntabyiza byabyo cyane ko nawe yabikoresheje Kandi ko ntacyo byamumariye ahubwo icyo bikora ari ukukwicira ubuzima, bikagutanya n’inshuti n’umuryango benshi bakakwita igihomora.

 

 

 

Ni byinshi uyu muvuga butumwa azibukirwaho gusa twagerageje kubikubira mu ingingo 5.Imana imutuze aheza Kandi urukundo rumuherekeze, azahora iteka mu ntecyerezo zacu!!!

 

RIP Pastor THEOGENE

 

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Advertising

Previous Story

“Amaze imyaka 36 atwite impanga ye ! Sanju Bhagat yatunguye benshi nyima ho kumenya ko amaze imyaka 36 atwite impanga ye !

Next Story

Urukundo rurababaza umugore yarize arahogora nyuma yuko ananiwe gusezera umukunzi we wari ugiye hanze y’igihugu mu kazi

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop