Yakurikiye APR FC ! Rayon Sport yananiwe kwikura imbere ya Al Hilal Benghanzi mu matsinda ya CAF CC

01/10/2023 06:46

Ikipe ya Rayon Sport yasezerewe na Hilal Benghanzi kuri penaliti 4_2 mu ijonjora rya nyuma ryo kwerekeza mu matsinda ya CAF CC kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 nzeri,wabereye kuri stade ya Kigali pere stadium.

 

kuri uyu munsi umutoza Zelfan yari yakoze impinduka imwe mu ikipe yari yakoresheje ubushize aho Eid Mugadam yasimbuye Mvuyekure Emmanuel mu gihe Musa Esenu yongeye gutungurana abanza mu kibuga.

 

Uyu mukino warutegerejwe cyane n’bafana ba Rayon Sports,kuberako bifuzaga kongera kugaruka mu matsinda ya CAF Champions League baherukagamo muri 2018, watangiye ikipe ya Hilal Benghanzi
iri hejuru cyane kuko yafunguye amazamu ku isegonda rya 40 ry’umukino,kumupira wakuweho nabi na Rwatubyaye murubuga rw’amahina, usirwa mu izamu na Ezzeddin Elmarmi wari hafi.

 

iki gitego kikimara kwinjira ,Hilal Benghanzi yakomeje gushakisha uburyo ndetse kumunota wa 5 Kevin Ese yinjiranye umupira muruhande rw’ibumoso, awukase habura uwukina.Kumunota wa 7, Ghorab wa Al Hilal yinjiranye umupira murubuga rw’amahina ,awukase ufatwa n’umunyezamu Adolphe,

 

Ku munota wa 11, Mitima Isaac yahawe ikariya y’umuhondo nyuma yo gukorera ikosa umukinnyi wa Al Hilal. Ku munota wa 12, Faisal Saleh yahawe umupira Ari murubuga rw’amahina,awuteye mu izamu, ujya kuruhande

 

Guhera kumunota wa 20, ikipe ya Al Hilal Benghanzi yasubiye inyuma ,iha urwaho Rayon Sports irayisatira karahava. Kumunota wa 25, Rayon Sports yahushije uburyo bwiza ubwo Ganijuru yahinduraga umupira usanga Musa Esenu, awushotwa Ahmed Mohamed ujya hejuru y’izamu.

 

Kumunota wa 38, Rayon Sports yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Joackim ojera n’umutwe kumupira waruhinduwe neza na Ruvumbu.Umusifuzi wa 4 yaje kwerekana iminota 7 y’inyongera kugice cya mbere.

 

Muri iyo minota Rwatubyaye Abdul, yahawe ikariya y’umuhondo nyuma yo guhangana n’umukinnyi wa Al Hilal Benghanzi waryamye hasi. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 1_1.

 

Igice cya kabiri cyatangiyeCharlse Bbaale asimbura Musa Esenu kuruhande rwa Rayon Sports . Kumunota wa 47, Ruvumbu yahinduye umupira imbere y’izamu habura mugenzi we uwukina.

 

Kumunota wa 60, umunyezamu Khleid yarokoye ikipe ye kumupira warugiye kwitsindwa na mugenzi we , awushyira muri koruneri.Kumunota wa 73, Serumogo Ali yari yitsinze Igitego ,ubwo yasubizaga inyuma umupira, ashaka guhereza n’umutwe Adolphe wari wavuye mu zamu ariko uca kuruhande Gato cyane rw’izamu ,ishyano ryari rigwiriye Rayon Sports.

 

Ikipe ya Rayon Sports ya satiriwe kumunota wa 75 ubwo Bugingo Hakim yakoraga ikosa rikenewe coup Franc ,yatewe neza Mugadam akiza izamu. Nyuma yiminota 90 umusifuza yongeyeho iminota 5 aho kuwa 3 umutoza wingirije w Al Hilal yahawe ikariya itukura kubera gusagarira umusifuzi wo kuruhande.

 

Ku munota wa 4 winyongera Mugadam yasigaranye n’umunyezamu wenyine ashatse kumuroba, umupira ukubita kukuboko kwari kwasigaye uvamo. Umukino watangiye amakipe yombi anganya 1_1 ,bituna biba ibitego 2-2 mumikino yombi bituma hitabazwa za penaliti.

 

Rayon Sports niyo yabanje gutera penaliti ya kalisa rachid ikurwamo n’umunyezamu wa Al- Hilal , al Hilal Benghanzi yahise ikurikirwho yinjiza penaliti.Mugisha Francoise Master yahise ahusha penaliti, yateye ikubita umutambiko.

 

Penariti ebyiri zakurikiyeho zinjijwe nansabimana Aimable na Charles Bbaale .Al_Hilal Benghanzi yinjije penariti zayo uko ari enye byatumye itsinda uyu mukino kuri penaliti 4-2.

 

Al Hilal SC niyo yinjiye mu matsinda ya CAF Conferetion Cup y’uyu mwaka aho igomba guhabwa ibihumbi 400$ (Hafi miriyoni 500 Frw).

Advertising

Previous Story

“Abakobwa babeshwaho no kuryamana n’abagabo ngo babone amaramuko ni ibicucu” ! Kayitavu Mireille yanenze abasore n’inkumi bubakira ingo ku kimero

Next Story

Zuchu uherutse gukatira Diamond Platinumz ni muntu ki ? Menya amateka ye y’ingenzi

Latest from Imikino

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop