Advertising

Yago yahawe igisubizo na Marchal Real Estate yamwemereye ikibanza

18/04/2024 17:28

Umuhanzi Nyarwaya Innocent, yabajije abamwemereye ikibanza ubwo yakoraga igitaramo cya Suwejo Album Launch, cyabaye mu mwaka wa 2023, ababaza niba barakimwemereye bagamije ku mwambura cyangwa ku mushimisha gusa.Nyuma yo gutangaza ubu butumwa anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze yasubijwe na Marchal Real Estate Developers banyuze kuri X [Reply].

YAGO anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze yagize:”Company yitwa Marchal real estate yatwemereyee ikibanza mu Mujyi wa Kigali ubwo twari mu gitaramo cyo kumurika Album (Suwejo)Amaso ko yaheze mu kirere ni amahoro cyangwa niko mukora ?…Bimaze iki kwemera ikintu imbere y’imbaga ntugisohoze?”.Nyuma yo gushyira hanze ubu butumwa Yago yikirijwe n’abantu batandukanye barimo na Marchal Real Estate.

Julius Chita, asubiza Yago yagize ati:”Bwana YAGO, mu gitaramo cyawe hagaragaye amakosa aho MC yavuzeko company itanze IKIBANZA ari Ktn Rwanda . Umuyobozi wa Marchal Real Estate yaje kuri stage ahamagawe mu gikari na Team yawe ariko atamenyeko iryo kosa ryabayeho”.

Muri uwo mwanya YAGO yagarutse asubiza Julius Chita ati:”Ndabona ari wowe muvugizi wa company..Ntunguwe cyane no kuba ibyo uvuze byose nta nakimwe narinzi airko kuko wiyemeje kubeshya..Ngaho hangana n’abo ba Diaspora murimo gutuburira no kubiba utwabo njyewe ntegereje igihe muzatangira icyo kibanza!!! Murakoze!!”.

 

Marchal Real Estate basubiza ubutumwa bwa Yago bagize bati:” Iwawe twakorewe amakosa.Umuyobozi wa MARCHAL REALESTATE yakubwiyeko IKIBANZA uzakimurikirwa ku munsi tuzamurikaho inyubako twubakiye umuturage utishoboye BUGESERA. Ukwiye gutegura Team yawe ikaganira natwe. Twaguteye inkunga mu buryo bwa cash.UMUCO wo GUSHIMA no KWIHANGANA bikurange”.

Inkuru yanditswe na Igihe.com , ku wa 10 Mutarama 2024 , ikandikwa na Nsengiyumva Emmy. Yari ifite umutwe ugira uti:”Ikibanza Yago Pon Dat yemerewe ntikizaba nka ya mabati?”. Muri iyi nkuru , umunyamakuru yavugishije impande zombie, zigaragaza uko iri sezerano rihagaze naho rigeze.Yago yavuze ko yategereje ko ahamagarwa na M.R.E, ngo ahabwe ikibanza cye ariko bikarangira adahamagawe.Ku rundi ruhande Marchal Ujeku aganira n’umunyamakuru twagarutseho haraguru,we yavuze ko “biteguye gutanga iki kibanza ngo nubwo habayeho impamvu zatumye bitinda”.

Yago ni umuhanzi wabikunze kuva kera ndetse akaba n’umunyamakuru kuri YouTube ye.Yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo ; Goodrich TV na Radiotv10.

 

https://twitter.com/YNyamirambo/status/1780970321450869050

Ikibanza Yago Pon Dat yemerewe mu gitaramo cye ntikizaba nka ya mabati?

Previous Story

Ntukayite ! Dore ibyo ushobora gukoresha telefone zawe zapfuye ubitse munzu

Next Story

Perezida Ruto yatangaje urupfu rw’umuyobozi mukuru w’ingabo za Kenya, Francis Ogolla

Latest from Imyidagaduro

Go toTop