Ntukayite ! Dore ibyo ushobora gukoresha telefone zawe zapfuye ubitse munzu

18/04/2024 16:36

Ntabwo aribyiza ko ufata Telefone zawe zapfuye utagikoresha ngo uzite.Uretse kuba ari ukwangiza ibidukikije ariko nino kwihombya.Ese ni iki wakora ? Iyi nkuru iragufasha kumenya uko wakwita kuri izo Telefone [Imwe cyangwa nyinshi].

Buri wese atunze Telefone, yaba nto cyangwa nini, iyi telefone ni wowe uzi uburyo uyikoresha neza cyangwa nabi.Iyo ipfuye uhira utereka munzu ubwo ikaba irangije urwayo.Abahanga bavuga ko Telefone yagize ikibazo nk’icyo ishobora gukoreshwa no mu bundi buryo harimo; kuba yagufasha mu byo wari bugure bundi bushya.Izo telefone nubwo yapfuyv ahari kuri Interineti iracyajaho cyangwa ibindi.

1.Ushobora kuyigurisha: Hari abantu baba baramenye akamaro ka telefone zashaje, bakaba birirwa biruka mu biturage bari kuzishaka.Abantu babantu uyibahaye , baguha amafaranga ukaba wagaruza ayo watanze nubwo yaba atari yose ariko waba wungutse aho kuyishyira munzu nk’umutako , ikaba ipfuye ubusa.

2.Yikoreshe nka Camera ishinzwe umutekano iwawe: Birashoboka ko Telefone yawe nubwo yapfuye, wabasha kuyikoresha ucunga umutekano.Ese camera yayo irakora neza ? Niba ari yego wayikenera rwose.Hari icyitwa DIY Security Camera.Mu gihe ufite iyo telefone itagikoreshwa , Shaka application yitwa AlfredCamera uyishyire muri Telefone yawe yapfuye niyo nzima ufite hanyuma camera ya telefone yashaje uyishyire ahantu wifuza, umenye ko irimo umuriro hanyuma ukoresheje camera ya Telefone isanzwe ufite ubashe kureba ibijya mbere.

3.Wayiha abana: Iyo telefone singombwa kuyita , abana bawe bakeneye kumenya ikoranabuhanga kandi kuyibaha ni ingenzi cyane.Shyiramo umuriro, uyihe interineti, ubundi uyinahe ijye ibafasha mu masomo.

4.Wajya uyikiniraho imikino: Niba utakiyikoresha aho kuyita uko wiboneye fata umwanya ujye uyiruhukiraho, ukine imikino itandukanye.

5.Yajya ikubyutsa cyangwa ikakubwira aho isaha igeze: Iyo telefone yifata uyitereke ahantu ushyiremo igihe wifuza ko yajya ikubwira ubundi uzajya ubyuka cyangwa ukangurwa nayo.

Iyi nkuru ikozwe mu rwego rwo ku kwerekako atari byiza guta Telefone yawe ngo ni uko yashaje , hari byinshi yakora.

Advertising

Previous Story

Abakundana : Dore indimi z’urukundo ukwiriye kwiga mbere yo ku rwinjiramo ushikamye

Next Story

Yago yahawe igisubizo na Marchal Real Estate yamwemereye ikibanza

Latest from Ikoranabuhanga

Menya Icyateye ibura rya interineti

Ku cyumweru , tariki ya 12 Gicurasi, ikibazo gikomeye cya interineti cyibasiye uduce tumwe na tumwe two muri  Afurika y`iburasirazuba no mu Majyepfo, aho
Go toTop