Sunday, May 12
Shadow

Injira mu buzima bwa Sam Karenzi ,umunyamakuru umaze kuba ubukombe mu mikino yo mu Rwanda.

Sinari umuhanga , ariko nari narihaye intego ko ngomba kuzakora ibyo benshi bananiwe , mu byukuri mu ishuri umwanya warutaga amanota ,ariko naravuze ngo bipfe cyangwa bikire ngomba kuzaba uwo nshaka kuba,

Nguhaye ikaze m’ubuzima bwa Sam Karenzi umunyanamakuru uza kumwanya wa mbere ku ntonde za benshi mu rwanda cyane cyane abakurikiranira amakuru y’imikino.

 

Uretse kuba amaze igihe kinini muri uyu mwuga , ikindi azwiho kuba ataripfana cyane cyane mu bitagenda muri sport Yo mu rwanda ,kuko ari mubaharanira iterambere ry’imikino mu rwanda.

yagize uruhare mu mpinduramatwara y’imikino mu rwanda ndetse n’itangazamakuru ryayo muri Rusange.

Ubundi Amazina ye yiswe n’ababyeyi ari nayo ari mubyangombwa ,ni Karenzi Samuel ,yavutse Taliki 14 Muri Mata 1985 ,mu muryango w’abana 9 sam Karenzi ni umwana wa 5.

kubw’amateka yaranze igihugu cyacu benshi muzi ,karenzi yavukiye mu gihugu cya uganda ,nyuma y’uko ingabo za RPA zibohoye igihugu, Karenzi Samuel n’umuryango we batashye mu Rwanda

umuryango wa Sam Karenzi umaze kugera mu rwanda batuye i Bugesera kuko n’ubusanzwe umuryango we wahunze ariho bakomokaga.

Hano mu karere ka Bugesera ,n’ubundi niho Sam Karenzi yize amashuri abanza.

Uribuka ko nakubwiye ko yavukiye i Bugande, i Bugande rero yahize amashuri ye y’ikiburamwaka ,garidien ndetse n’umwaka wa 1 w’amashuri abanza. Bageze mu rwanda Sam Karenzi yakomereje mu 2 aho guhera mu 1.

Primary yayize kuri Ecole primaire Maranyundo i Nyamata, ari naho umuryango we munini ubarizwa

Agisoza amashuri abanza ,yakomereje amashuri yisumbuye mu karere ka kayonza mu burasirazuba bw’u Rwanda .

Kayonza Modern School. ahiga igihimba rusange ibyo twe twita tron cummin, agisoza Tro cummin ,supperieur cyangwa ibyo twe tumenyereye nka Section , advanced Level yayize Muri Group scolaire I Gahindi mu ndimi, cyera babyitaga Lettre,

Yasoje amashuri yisumbuye , akomereza muri Kaminuza i Butare ,iruhande kwa Mpandahande!.

Kubera iki Sam Karenzi yize itangazamakuru? Mu bucukumbuzi bwacu , twabashije kumenya imwe mu mpamvu nyamukuru yatumye Sam Karenzi akunda itangazamakuru Urukundo rudasanzwe, byatumye aryegurira ubuzima bwe!.

KANDA HANO UMENYE UBUZIMA BWA SAM KARENZI

Abakibyiruka mushobora kuba mubisoma mubinyamakuru cyangwa mukabyumva ku maradio na television,

Hari Tariki ya 12 Kanama 2010 Ahagana saa tanu zā€™amanywa (11:00am) kuwa kane, ubwo inkuru yā€™incamugongo yasakaye mu Rwanda ko Shyaka Claver wari umunyamakuru wa siporo kuri Radio 10 yari amaze kwitaba Imana.

ni urupfu rwababaje abakunzi bā€™imikono ndetse nā€™abandi banyamakuru bagenzi be ,yewe n abakunzi ba sport Muri Rusange. imana ikomeze Imutuze aheza.

Uyu nyakwigendera Shyaka Clever ,asa naho ariwe wabaye imbarutso yo gukunda Itangazamakuru rya sport kwa Sam Karenzi.

Sam Karenzi yavuze ko ubwo yigaga mumashuri yisumbuye , yakundaga kumva Shyaka Clever wavugaga amakuru ya sport kuri Radio 10 , kuva saa sita kugeza saa sababa z’igicamunsi.

Uretse kuba nyakwigendera shyaka Clever yaratuye i Nyamata iwabo wa Sam Karenzi ,ngo bari banaturanye ,yewe Imiryango inaziranye .

Ubwo Karenzi yatangiraga kwiga itangazamauru muri kaminuza ibutare, mama we yahuye na Shyaka Clever ,nabikubwiye imiryango yariziranye cyane , Mama Wa Sam Karenze abwira Shyaka Clever ati
“Samuel Nawe asigaye yiga itangazamakuru”

Ntakuzuyaza Shyaka Clever yahise yaka nimero Mama Sam , ahamagara Sam Karenzi aramubwira ati komerezaho ,ngize amahirwe mbonye uzansimbura ubwo nzaba ntakiri muri uyu mwuga, ndakwishimiye cyane”

Sam Karenzi Akimara kumva umuntu yemera kandi ukunzwe kuri radio mu mikino , kandi akaba mu kuruwe mw’itangazamakuru byiyongera kukuba imiryango yabo yose iziranye kuko babaye ibugande , Karenzi byamubereye nk’umushonji ubonye ifunguro , maze yigana umwete, 2011 kaminuza aba ayishyizeho akadomo mu ishami ry’itangazamakuru .

Sam Karenzi uzi ,kandi ukunda ,Bwa 1 avugira kuri radio yari RC Huye ivugira mu karere ka Huye ,ubu ni ishami rya RBA , yabifashijwemo n’umwe mubanyamakuru bamenyekanye mu makuru ya politike witwa Sixbell Kanimba ,icyo gihe yari umuyobozi wa Radio RC huye,

Mu kiganiro Sam Karenzi yagiranye na Dash Dash Tv ikorera kuri murandasi , Sam Karenzi yavuze ko yarafite amashyushyu yo gutangira itangazamakuru ,kuburyo byatumye adategereza guhera kuri Salus ,kuko salus yasabaga kuba uri muwa 2 wa kaminuza kandi we ari muwa 1 ,.

Ati sixber kanimba yampaye amahirwe ho gukora kuri RC huye ngeze muwa 2 mbona kujya kuri salus.

Sam karenzi yabaye umukinnyi ukomeye wa football mu mashuri aho yagiye yiga ,kuburyo kuba yarakundaga gucyina ,byamubereye urufunguzo rukomeye rumwinjiza mw itangazamakuru n’ubundi rya sport yihebeye.

Sam karenzi wumva ,ukunda ari mubanyamakuru bakoreye amafaranga macye ashoboka kuko ubwo yatangiraga itangazamakuru kuri RC Huye yahakoraga nk’umukorerabushake , nyuma gato ageze mu wa2 aza kujya kuri Radio salus , kuko nabikunyuriyemo mbere ko kuri salus wahajyaga ugeze mu 2.

Sam karenzi ageze kuri salus , yahembwaga ibihumbi 25 by’amafaranga y’urwanda ,nabyo ntibyari umushahara ahubwo byari amufasha gukora ingendo , mbese ni nka ticket, nahubundi yakoreraga ubushake.

Sam Karenzi wumva, ukunda yakoranye na Jado Kastari ubu uri kuri BnB fm umwezi ,uyu jean Do Castar niwe waforomye Sam Karenzi , cyane ko yari yaramutanze mu mwuga w’itangazamakuru , ikindi akaba yari umuyobozi wa radio salus mu gisata cya sport, salus sport.

Sam Karenzi yakoze kuri radio salus imyaka 8 , kuva 2012 kugeza 2020.

Sam karenzi yatandukanye na Radio salus asa nuhagaritse ho itangazamakuru ajya kwita ku muryango cyane ko yaramaze igihe kinini akora ataruhuka , asa nufashe akaruhuko gato ariko anabifatanya n’inshingano zo kuba umunyamabanga w’ikipe yitwa Bugesera Fc.

, nyuma y’umwaka urengaho gato mu kwa 6 /2020 Sam Karenzi yongeye kugaruka mu itangazamakuru ,

Ubwo Abanyamakuru ba Radio 10 barimp Jado kastar , Sedik ,Jean Luc imfura yacu n abandi bari bayisezeye ,

Sam Karenzi , yongeye kumvikana mu kiganiro bahaye izina “urukiko” kuri radio disi aho yabaga ari kumwe na Taifa Bruno, kazungu , na Horaho Axel, .

Ni uri umukunzi w’imikino cyangwa w’amakuru y’imikino , uribuka ibihe bitoroshye byaranze iki kiganiro cyane cyane bagaruka ku bitagenda neza, babibumbira m’ubucukumbuzi, n’usesenguzi ,bw’imbitse ndetse bikaba injyanamuntu iyo bageraga muri Operation.

Benshi bibuka operation Rimbe yamaze iminsi 3 ,ndetse nizindi nyinshi yagarukaga no kubayobozi b imikino, aho batatinyaga kuvuga aho bipfira batitaye ko abo bireba babarusha imbaraga.

Uku guhangara abayobozi no kubacyebura , ndetse no gushakira umuti imikino yasaga nago ntawumenya ibibera mumashyirahamwe ayiyobora , byatumye rubanda nyamwinshi babahundagazaho igikundiro kidasanzwe, maze urukiko ruba urukiko, operation zirisukiranya..

Iyi mikorere isa no gukandagira kw isahane y’abafite inshingano za sport , cyane cyane kuvuga aho batujuje inshingano zabo, ibi byatumye bica munzira ndende zo kutumvikana na benshi yisanga yasezeye radio 10.

Taliki 29.09.2021 nibwo isimbi.rw yanditse inkuru igira iti ” umunyamakuru w’imikino ukunzwe mu gihugu ,Sam Karenzi yesezeye kuri Radio 10 yarabereye umuyobozi ,abashimira uko babanye mu gihe kirenga umwaka yarahamaze”.

Sam karenzi yabimenyesheje abamukunda abicishihe kuri Tweeter. Ubu yabaye X.

 

Nyuma y’ukwezi Sam Karenzi avuye kuri Radio 10 ,hari taliki 6 z’ukwezi kwa 10 2021 ubwo saa 12:15 umunyamakuru wa inyarwanda.com Yanditse inkuru igira iti

” Sam Karenzi yagizwe umuyobozi wa Radio Fine Fm nyuma y’umunsi umwe atangiye kuyivugiraho.”

Bivuze ko Taliki 5 ukwezi kwa 10 .2021 aribwo Sam karenzi Buruno taifa na Axel Horaho bari batangije ikiganiro cy’amakuru y’imikino kuri Fine fm ivugira kuri 93.1 . Bagarukana imbaraga nshya mu kiganiro Urukiko rw’ubujurire rw’imikino. Umuriro wongera kwa muri sport kuruhande rw’amakuru ayivugwamo. Ubu tuvugana niho akomeje gucira imanza zitabera muri sport yo mu rwanda.

Reka dusoreze kubuzima bwo hanze y’ita gazamakuru Sam Karenzi yanyuzemo,

Icyo wamenya nuko
Sam Karenzi yiga mu mashuri atigeze aba uwa 1 . Hari nigihe yendaga kuba uwanyuma ,gusa birimo isomo ko kuba uwa mbere mu ishuri nubwo ari byiza, bitavuze guha rubanda ibyo bakwiriye, kuko nubwo atigeze aba uwa mbere kwishuri , ariko nawe yabaye uwambere mu kuvuga amakuru.ya sport kandi atabogama cyangwa ngo ace urubanza rwa kibera.

Byatumye aba umuvugizi wa rubanda.

Uretse kuvuga amakuru anyura menshi no kuyasesengura, sam karenzi agira urukundo rudasanzwe ,ibi bita Romantic,

Taliki 12.08.2018 inkuru yanditswe na igihe.com yari ifite umutwe ugira uti
“Umunyamakuru Sam Karenzi ukunzwe n’abatari bacye yakoze ubukwe”

Inkuru ikomeza igira iti

” Sam karenzi uzwi cyane kuri radio salus yasezeranye n’umukunzi we Titi Aline ,ni ubukwe bwabaye taliki 11.8.2018. Urumva ko Sam karenzi aba romantic cyane.

Ubukwe bwa Sam karenzi Bwaririmbwemo na rurangiranywa Mu.muziki nyarwanda Tom Close , nk inshuti ye magara kuva ibutare muri kaminuza.

Sam karenzi yagiye agirana ibibazo n’abaperezida b amakipe barimo sadate munyakazi , Knc nabandi bapfa ko abavuga ibitagenda ntibibanezeze.

Ubu tuvugana sam karenzi ni umugabo w’ubatse ufite umuryango ugizwe n’umugore n’umwana umwe ,witwa chiara.

Imana ikomeze ibarinde.