Friday, April 19
Shadow

Impundu ni zose mu muryango wa Ismael Mwanafunzi na Mahoro Claudine

Umunyamakuru wa RBA Ismael Mwanafunzi n’umugore we bibarutse umwana wa Mbere w’umuhungu.

Ismael Mwanafunzi uri mu bagezweho kuri ubu, yakoze ubukwe tariki 01 Nyakanga 2023 na Mahoro Claudine nawe wabaye umunyamakuru.Ni ubukwe bwabereye mu Karere ka Huye bwitabirwa n’ibyamamare , inshuti n’imiryango.Ubu bukwe bwabimburiwe n’Umuhango wo gusaba no gukwa bwabereye mu Busitani bw’Ingoro y’i Huye.

Nk’uko byakomeje kunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga n’abantu batandukanye barimo na Ruth Rigoga bakorana , bugaragaza ko bishimiye cyane umuryango yungutse w’umwana w’umuhungu.Ruth Rigoga yagize ati:” Byagenze bite ngo utunyangingo Milliyard twa Funzi duhure nutwa Claudine? Nawe urabyibajije?
Nanjye ni uko !

Umuryango wa Mwanafunzi wibarutse imfura y’umuhungu 😍 Ni mwonkwe umusa”.

Nyuma yo kubona ubu butumwa bwa Rigoga ukorana na Mwanafunzi kuri RBA , benshi bagaragaje ibyiyumviro byabo ariko babisanisha n’amagambo agukunda gukoresha.Uwitwa Bary yagize ati:” Nibyo mwabyumvise neza! Mu mwanya muto cyane humvikanye urusaku rufite megatone amagana, icyo gihe nta kindi cyari kibaye uretse umwana w’umuhungu wari ageze ku isi, nubwo tutamyenya icyo yatekerezaga wasanga yaribazaga Ati kuki twisanze aha hantu🤣🤣”.

Sesengura ati:” Konkwa ni iki? Ni igihe umubyeyi w’umugore afashe urugingo rwe rwitwa ibere maze akaritamika umwana cg undi muntu urikeneye hagamijwe kunyunyusamo amatembabuzi yitwa amashereka cg ubundi buryohe bitewe nimpamvu iryo bere ryatamitswe”.

Pa ati:” Ni gute umuntu akora undi? Nawe urabyibajije? Nanjye nuko. Buri mwaka ku isi havuka abana uruhumbirajana bose baje gutangira ubuzima kuri iyi isi. Ariko bose babutangira bababara kuko n’ ikimenyimenyi bose babutangira barira. Ni gute twisanze aha hantu?”.

Mahoro Claudine washakanye na Ismael Mwanafunzi yamamaye mu itangazamakuru ku binyamakuru bitandukanye birimo Isango Star na Mwanafunzi yakoze ho na Radio10.