Yabaye umupfakazi nyuma y’ibyumweru 5 avuye mu kwezi kwa buki

15/06/2023 16:43

Samantha Knott w’imyaka 48 yabaye umupfakazi nyuma y’ibyumweru 5 avuye mu kwezi kwa buki n’urukundo rwubuzima bwe Graham Knott w’imyaka 44.

Aba bombi bakoze ubukwe muri 2019 mu busitani bwiza bakikijwe n’inshuti ndetse n’umuryango mbere Yuko burira indege ngo bajye muri Egypt mu kwezi kwa buki.Nyuma yo kuva mu kwezi kwa buki, basanze uyu mugabo Graham afite indwara mu bwonko ndetse ikaba yari bumuhitane mu gihe gito cyane.

Ubwo umuryango n’inshuti zasezeraga Uyu mugabo kuko yandaga gupfa yahise yiyandikisha ko agiye gutanga zimwe mu ngingo ze zikagira abandi zifasha.Impyiko ze zahawe umusaza w’imyaka 66 ndetse n’umugore w’imyaka 50, akaba yaratabaye ubuzima bwabo.

Uyu mugore we yakomeje avugako umugabo we yagiye kare nyuma yigihe gito bakoze ubukwe ndetse ko biteguraga kwishimana ubuzima bwabo.Aba bombi bamenyanye muri 2016 ku rubuga bashakiraho abakunzi, bakaba baramaze amezi icyenda bavugana ariko batari bahura.

Yakomeje avuga ko umugabo we bava mu kwezi kwa buki muri Egypt, bari naryamye atangira kumva umugabo we afite agasaku gasecyeje, umugore agirango ni imikino ndetse ko ngo umugabo we Atari akiri kubasha gusubiza.

Aribwo yajyanywe ku bitaro bagasanga afite indwara mu bwonko mbi cyane.Yavuze ko kandi umugabo we yari umugabo ugira Umutima ufasha cyane, ko ntawamusaba ubufasha ngo abumwime.

Uyu mugore yavuze ko nubwo umugabo we yapfuye ariko akimuzirikana cyane ko yasize atabaye ubuzima bwabantu benshi yahaye ingingo z’umubiri we.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: bristolpost.co.uk

Advertising

Previous Story

Umugabo yakubise umugore we kugera ashizemo umwuka amuziza kutamubyarira umwana w’umuhungu

Next Story

“Kwakwa Ruswa y’igitsina ntaho bitaba” Umukinnyi kazi wa Filimi SHEILLA yasobanuye urugendo yanyuzemo mbere yo Gutwara Ibikombe muri CINEMA NyaRwanda.

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop