Advertising

“Kwakwa Ruswa y’igitsina ntaho bitaba” Umukinnyi kazi wa Filimi SHEILLA yasobanuye urugendo yanyuzemo mbere yo Gutwara Ibikombe muri CINEMA NyaRwanda.

15/06/2023 19:44

Ni kenshi humvikana amajwi y’abana babakobwa mu biganiro byo mu bitangazamakuru cyangwa mubiganiro by’abantu basanzwe bavuga ko cinema Nyarwanda ibamo ruswa ishingiye ku gitsina.Icyakora kubera kurinda ubuzima bwite bw’umukobwa ntawe uravuga ko yayitanze kubera kwanga kwiha rubanda ko aryamana n’abagabo.

 

Ingabire Esther, ni Umunyarwandakazi wahereye kera mu ruhando rwa Cinema Nyarwanda.Yasobanuye urugendo rwe rwamugejeje mu bihe byo gutwara ibikombe akiri muto.

 

Uyu mukinnyikazi umaze igihe atagaragara mu ruhando rwa filimi mu Rwanda ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko kimwe mu byiciro umukinnyi kazi wa film atasimbuka ari ukwakwa ruswa ishingiye ku gitsina.

 

Umunyamakuru yamubajije ati:”benshi mu bakobwa bari muri Cinema bavuga ko batswe Ruswa y’igitsina ngo batware ibikombe cyangwa ngo bashyirwe muri Filime ,ese wowe byakubayeho?”.

 

Ingabire Esther SHEILLA asubiza agira ati:”Muri Filime ni kimwe no mu mupira w’amakuru cyangwa mu muziki, ibihabera ni bimwe ,hose usanga hari ababigutanzemo rero ntibabura gushyiraho ibyo usabwa ,hari n’igihe usanga bakwatse ruswa y’igitsina.

 

Nagize amahirwe menshi mama wange ni we wanjyanye muri filime ,kandi ikindi mama wange filime nakinnye mo inyinshi ni we wabaga yazanditse akanaziyobora ubwo rero yambaga hafi ,n’ushatse k’untereta yaramutinyaga. Ikindi abantu barantinyaga kuko baziranye na mama urumva rero ko ntawari gutinyuka kunsaba ruswa y’igitsina muri Cenema nyarwanda”.

 

Ingabire Sheilla Esther yegukanye ibikombe bigera muri Bitanu(5) abikesha filime yakinnyemo zirimo iyakunzwe cyane “amariri y’urukundo” ikibanze yagitwaye 2010 afite imyaka 8.

 

Sheilla ntahakana ko Ruswa itakwa ariko arasaba abana babakobwa kwihagararaho no kumenya icyo bashaka.IIngabireEsther Ni umwana wa Apoline umukinnyikazi wa filime wamenyekanye cyane muri Filimi Ya Mukirisito bazirunge fabiola n’izindi.

 

Ese mubona Ruswa iyari yo yose mu rwanda izacika hashize igihe kingana iki? Ese kuyirandura birashoboka?

 

Umwanditsi: SHALOMI.RWANDA

Previous Story

Yabaye umupfakazi nyuma y’ibyumweru 5 avuye mu kwezi kwa buki

Next Story

Umuhanzi Platini P yasingije icupa mu ndirimbo ye nshya yise ‘ICUPA’ yagaragayemo yikoreye umusaraba ukozwe mu makese y’inzoga

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop