Umugabo yakubise umugore we kugera ashizemo umwuka amuziza kutamubyarira umwana w’umuhungu

15/06/2023 09:26

Umugore w’umucuruzikazi witwa Chiamaka washinze icyitwa Charmzy yakubiswe kugera ku gupfa.

 

Amakuru avuga ko uyu mugore yashyingiranwe n’umugabo we muri 2018 gusa umugabo we akaba ahohotera ndetse akanabangamira uyu mugore.Uyu mugore Hari hashize ibyumweru bicye avuye kwivuza ndetse ategereje kujya ku ivuriro kuko umugabo we yamukubitaga cyane umugore akagwa igihumure.

 

Abaturage bavuga ko mbere Yuko uyu mugore apfa yavuye amaraso menshi mu mazuru , akimara gupfa umugabo we ntiyigeze agaragara aho ku ivuriro.

 

Bakomeje bavuga ko umugabo we yahoraga agenda akazagarukira igihe ashakiye. Bakaba baragiriye inama uyu mugore kureka umugabo we ariko akabyanga.Uyu mugabo yakubitaga umugore we amuziza ko atabyara umuhungu ndetse arinabyo uyu mugore yaje kuzira agapfa azize no gukubitwa n’umugabo we.

 

Ubusanzwe aba bombi bari bafitanye abana babiri bose bakaba bari abakobwa akaba arinayo mpamvu nyamukuru umugore yahoraga akubitwa kubera ko atabyaye umuhungu.

Source: ghpage.com

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Advertising

Previous Story

“Abayo Yvette Sandrine Ndamukunda Ibyo ari gucamo birambabaza” ! Umusore wihebeye Umunyamakuru Abayo Sandrine ashegeshwe n’ibyo ari Gucamo

Next Story

Yabaye umupfakazi nyuma y’ibyumweru 5 avuye mu kwezi kwa buki

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop