Advertising

Ni we muhanzikazi wakoze igitaramo cya gospel bwa Mbere mu Rwanda” Tonzi yamurikiye abanyamakuru Album yise “Respect” Ateguza igitaramo cy’Imbaturamugabo!

01/04/24 20:1 PM

 

uwitonzi Clementine Wamenyekanye ku mazina ya Tonzi mu gisata cy’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yasogongeje abanyamakuru Album ye ya 9 yise “Respect” iriho idirimbo yahuriwemo n’abahanzi 15 .

ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru ,Tonzi yasobanuye impamvu yise uyu Muzingo (Album) Izina “Respect” ,anasobanurira Abanyamakuru impamvu kuri Album ye hariho abahanzi  baririmba indirimbo benshi bita iz’isi.(Secular).

ku byo kwita iyi Album Respect Tonzi yavuze ko yarebye Ibyo Imana yamunyujijemo haba m’ubuzima bw’umuziki no mubuzima busanzwe mu gihe k’imyaka 30 awumazemo atajegajega, abona Imana ni iyo kubahwa aherako ayitura kuyisingiza biciye mu mbumbe y ‘indirimbo 15 zirimo indirimbo yitiriye Album ariyo Respect.

abajijwe Impamvu yakoranye n’abahanzi baririmba indirimbo zitwa izisi barimo Umuhanzi Muyango umenyerewe mu ndirimbo za Gakondo tonzi yagize ati ,

“Mu bantu nzi bubaha Imana kandi baba christo Muyango aza ku isonga, ikindi Ijambo ry’Imana rivuga ko Indimi zose zikwiye guhimbaza imana ,ndumva nta mpamvu yari gutuma tudafatanya kuyihimbaza”.

Tonzi yavuze ko nta tandukaniro riri hagati y’abantu Imana yaremye, kandi ko buri wese agomba kuyihimbaza uko ashoboye.

Tonzi yanavuze ko uzamwifashisha nawe yiteguye kumuha amaboko igihe bidatandukira ngo bijye mu murongo usenya.

Album Ya Tonzi Yavuze ko azayimurikira abanyarwanda n’abakunzi b’indirimbo z’Imana hamwe n’abakunzi be taliki 31.03.2024, icyakora yirinze kuvuga urutonde rw’abahanzi bazafatanya kuri uwo munsi gusa yavuze ko bose bazaba ari abo mu Rwanda.

Kukuba yamurikiye Album abanyamakuru iriho indirinbo 15 zirimo iyitwa “Kora” Iriho abahanzi  Barimo Dj Spin yavuze ko azirikana uruhare Uyu Mu Dj agira mu guha agaciro abahanzi baririmbira Imana.

Tonzi Yavuze ko ubu Album ye iri gucuruzwa mu Rwanda no hanze ,anavuga ko uwaba ashaka kuyumva no kuyigura yamukurikira ku mbugankoranyambaga ze @Tonziofficial

Tonzi amaze imyaka 30 mu muziki akaba yaramenyekanye Mu ndirimbo Humura yesu arabizi akaba umwe mu bahanzi bakoze igitaramo muri V.I.P bishyura Igiceri cy’100 mu 1993.

UMVA HANO INDIRIMBO YARABIKOZE YA TOZI

 

 

Previous Story

Ifoto ya Miss Kayumba Darina ari mu gituza cy’umusore yaciye intege abasore uruhuri bamwifuzagaho urukundo!

Next Story

Sudi yahembye umukobwa we imodoka n’inzu by’agatangaza

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop