Umuraperikazi Latto yasobanuye ko anyotewe gukorana imishinga na Rihanna avuga ko ariwe muhanzi w’inzozi ze

30/11/2023 06:39

Mu kiganiro yagiranye na Kristin Stroller kuri Forbes, uyu muhanzi uririmba injyana Hip Hop yasobanuye ko mu byo anyotewe harimo n’indirimbo azakorana na Rihanna.

Latto yasobanuye ko Rihanna yakoze ku mitima ya benshi by’umwihariko urubyiruko rw’ibihe bitandukanye uhereye uyu munsi na mbere hose.

Ati:” Ntekereza ko Rihanna yakoze ku mitima y’urubyiruko muri ibi bihe byacu.Abandi bagore bameze nkanjye bifuza gutera imbere, yatweretse ko bishoboka ko twakwegera hejuru”.

Uyu muhanzikazi wamamaye muri Hip Hop, yavuze ko hari abandi bahanzi bamamaye yakoranye nabo , harimo ; Mariah Carey, Christina Aguilera, ndetse na Lil Wayne.

Ubusanzwe amazina ye yose yiswe n’ababyeyi ni Alyssa Michelle Stephens.Yavutse tariki 22 Ukuboza 1998.

Bwa mbere yagaragaye muri 2016 muri ‘The Rap Game’ aho yitwaga Miss Mulatto.

Latto yakoze indirimbo ya mbere muri 2019 ayita ngo ‘Bitch from da souf’.

Advertising

Previous Story

Waruziko umugore ashobora kujya mu mihango kabiri mu kwezi ? ! Ese biterwa niki ? Menya icyo inzobere zibivugaho

Next Story

Bruce Melodie agura aba followers kuri Instagram ! Nyuma yo kwemeza ko yaciye kuri Meddy byagaragajwe ko ari abagurano

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop