Chris Eazy yageze mu Burundi ababwira ko abazaniye imodoka yuzuye indirimbo

30/12/2023 18:17

Umuhanzi Chris Eazy umaze kubaka izina mu rubyiruko no mu bageze mu zabukuru , yatangarije Abarundi ko azabaha ibyishimo mu gitaramo ahafite.

Ubwo yari ageze ku kibuga cy’ indege , yahise aganira n’abanyamakuru bo mu Rwanda n’abo muri iki gihugu bari bagiye ku mwakira, bamubaza byinshi ku muziki we icyo abahishiye n’indi mishinga yumva ashobora gukora nyuma y’igitaramo.

Mu ijambo ry’ikaze Chris Eazy yabajijwe icyo azaniye abanyagihugu bo mu Burundi ku nshuro ya kabiri ahageze asubiza ati:” Ikirere kimeze neza ndetse ni hafi cyane rwose.Ubu tubazaniye imodoka yuzuye indirimbo , ni ibintu byiza kandi ibyo twakoze ubushize turabikuba inshuro 10″.

Ababijijwe impamvu yifuje kurangiriza umwaka muri iki gihugu, Eazy yemeje ko impamvu ari nta yindi uretse ibikorwa bye byamenyekanye.Ati:” Ibikorwa byanjye biri kwaguka kandi hagati y’u Rwanda n’u Burundu harimo ihuriro rinini ikindi bivuze ko Chris Eazy ari umuntu w’abantu”.

C.E na Dj Paulin wamutumiye

Uyu muhanzi yagarutse ku bikorwa bindi ashobora gukorana n’abahanzi baho mu gihe yaba asoze akazi kamuzanye, anemeza ko hari n’ibyo yasize atarangije ashobora gukomeza igihe kimukundiye.

 

Chris Eazy afite igitaramo ku munsi w’ejo tariki 30 Ukuboza mu Burundi. Uwateguye igitaramo akanazana Chris Eazy Dj Paulin, yavuze ko inyiteguro imeze neza.

Uyu mugabo wemeje ko inyiteguro atigeze kuri 80% nawe yashimangiye iby’indirimbo Chris Eazy ashobora gukorana n’abahanzi bo mu Burundi gusa yanga kugira icyo avuga kubandi bahanzi barimo Bushali na Ariel Wayz bivugwa ko bashobora kuzafatanya na Chris Eazy.

Advertising

Previous Story

Waruziko gushyira urubura ku ruhu rwawe bushobora kugufasha kugumana uruhu rwiza, Dore icyo inzobere zibivugaho

Next Story

Ruger yaguze umuturirwa

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop