Umutoza wa Rayons Sports yatukanye n’abafana kukarubanda nyuma y’umukino wahagamwemo na Marines FC – VIDEO

07/10/2023 22:56

https://www.youtube.com/watch?v=riOEeXqB8Oc

 

Yemen Zelfan , umutoza wa Rayons Sports  yatukanye n’abafana ba Rayons Sports nyuma yo kunganya ibitego 2 kuri 2 n’ikipe ya Marines FC.

 

Umukino w’ikirarane cya 4 wagombaga guhuza ikipe ya Marines FC na Rayons Sports , wabaye kuri uyu wa 07 Ukwakira 2023, ubera kuri Stade Umuganda , imbere y’aafana ba Marines FC.Uyu mukino waranzwe n’imbaraga nyinshi dukore ko kumunota wa 2 ikipe ya Rayons Sports aribwo yabonye igitego cyari gitsinzwe na Youssef Rhab.

 

 

Ojera waguzwe n’abafana ba Rayons Sports , baje gushyiramo igitego cya Kabiri , bituma abafana ba Rayons Sports  basoma ku mazi y’igice cya Mbere bameze neza ndetse bizeye intsinzi.Ubwo umutoza wa Rayons Sports  yakuraga mukibuga Abaubakar na Rhab, kubera uburyo batumvikanaga mu kibuga maze abafana bahita barakara nk’uko Igihe cyabyanditse.

 

 

Umufana wa Rayons Sports witwa Malaika ngo yavuze nijwi rirerire ati:”Tubura itike yo kugera mu matsinda nanone ni uko wabigenje.Kutumvikana n’abakinnyi nibyo bitugejeje aha.Utuvire mu ikipe”.Uyu mutoza yananiwe kwihangana ajya gusubizanya n’abafana kugeza ubwo abashinzwe umutekano bahagobotse.Nyuma y’uko gushyamirana uyu mutozayishyuwe igitego cya kabiri kumunota wa 86.

 

Yemen yakomeje kubwirana nabi n’abafana ubwo umupira warangiraga nawe arimo gutambuka ajya mu rwambariro akagobokwa n’abapolisi.

 

https://youtu.be/riOEeXqB8Oc

Src: IGIHE

Advertising

Previous Story

Waruzi ko hari abagabo bamwe bamera amabere, biterwa ni iki, Menya icyo inzobere zibivuga ho

Next Story

Byinshi wamenya kuri Shamirah Nalugya umugore wa mbere wa Shakib Lutaaya uherutse kwambikana impeta na Zari Hassan w’abana batanu

Latest from Imikino

Go toTop