M23 yazamuye mu mapeti abarwanyi bayo barimo uzwi cyane

25/01/2024 12:04

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwazamuye mu mapeti abarwanyi bawo 18 barimo umwe wahawe ipeti rya Brigadier General , babiri bahawe ipeti rya Colonel ndetse na batandatu [6] barimo Willy Ngoma bahawe irya Lieutenat Colonel bavuye kurya Major.Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa25 Mutarama 2024 ariko bigaragara ko ryashyizweho umukono na Perezida wa M23 Bernard Bisimwa tariki 23 Mutarama.

 

Iri tangazo rivuga ko uku kuzamura mu mapeti bamwe mu barwanyi ba M23  ari icyemezo cy’ibyifuzo by’Ubuyobozi Bukuru bw’igisirikare cya M23.Mu bandi bazamuwe mu mapeti harimo Gacheri Musanga Justin wari usanzwe afite ipeti rya Colonel, ubu akaba yahawe ipeti rya Brigadier General , hakabamo babiri bahawe ipeti rya Colonel bavuye kurya Lieutenant Colonel aribyo; Nsanze Nzamuye Jimmy na Karangwa Bahire Justin.

 

Harimo kandi abandi batandatu bari bafite ipeti rya Majoro, bakaba bazamuwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel  aribo ; Major Willy Ngoma usanzwe ari umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare.Muri aba bahawe ipeti rya Lieutenant Colonel bakuwe kurya Major barimo kandi Nsengiyumva Mutekano Innocent ,Mbanjimbere Innocent , Makomanri Ruben , Kasongo Papy , Mwiseneza Gakwaya Christian.Hari kandi abandi barwanyi 9 bazamuwe ku ipeti rya Sous Lieutenant.

 

Aba barwanyi ba M23 bazamuwe mu mapeti nyuma y’iminsi mike M23 itangaje ko yatakaje abakomando bayo babiri barimo uwari ufite ipeti rya Colonel.Mu minsi ishize kandi uyu mutwe watangaje ko washyizeho ubuyobozi bushya.

Isoko; Radiotv10

Advertising

Previous Story

Sinigeze menya ko Pasiterine wanjye yari umutinganyi kugeza igihe yatangiye kunkora ku gitsina ! Alice

Next Story

“Wabanje guhindura mu gihugu cyawe” ! H.E Paul Kagame yihanangirije abashaka kugira ibyo bahindura mu Rwanda

Latest from HANZE

Go toTop