Advertising

Waba warigeze wumva abantu barota bavuga, dore icyo bisobanuye

08/22/23 6:1 AM

Ni abantu benshi kuri iyi Si barota bavuga ni ukuvuga ngo bararyama hanyuma hagati mu ijoro bakarota bavuga ibintu runaka.

 

Ubundi umuntu urota avuga ashobora kuvuga ibintu byumvikana bifite ubusobanuro cyangwa akavuga amagambo atabaho nabyo bibaho.

 

Kurota uvuga bisobanuye ko uwo muntu we iyo asinziriye ageze kure mu gusinzira afata amarangamutima ye, ibitecyerezo bye, intego ze cyangwa ibindi bintu agatangira kubisubiramo ariho usanga umuntu ashobora kuvuga umuntu akunda mu nzozi ze atabibajijwe.

 

Kurota uvuga ntago aba ari ikiganiro gisanzwe umuntu aba yataye control kuko ubwonko bwe ntago buba bukora nkiyo ari maso.Ubundi biriya bintu umuntu urota avuga avuga mu ijoro kabune niyo byaba bifite ubusobanuro cyangwa butanufite ntahantu biba bihuriye nawe akenshi na Kenshi.

 

Gusa abashakashatsi bagaragaye ko umuntu urota avuga ibyo avuga bishobora kuba bifite aho bihuriye n’ubuzima bwe cyane nka byabintu atinya kuvuga cyangwa kubwira abandi.

 

Niba Hari umuntu Uzi urota avuga ikiza jya umwumva umwubahe aho kumuserereza kuko kurota uvuga ni ibintu bisanzwe bifatwa nkibisanzwe. Nubwo rimwe narimwe biba bishishikaje kumva ibyo umuntu arota avuga ariko ikiza kubaha amabanga yumuntu nicyo kingenzi kurusha ibindi.

 

Ibisobanuro byo kurota uvuga biracanganye gusa ukwiye kumenya ko bibera mu mutwe wumuntu bitewe nibyo atinya cyangwa amarangamutima ye Kandi ukirinda guseka umuntu umeze uko ukanabika kure ukabigira ibanga ibyo byose arota avuga.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: News Hub Creator

Previous Story

Dore ibyo wamenya ku bakobwa bagira inyinya mu menyo

Next Story

Mabuja wanjye yansabye ko ndyamana n’umugabo we atureba ndabyanga maze amfungirana aho imbwa ze zabaga

Latest from Ubuzima

Menya byinshi kuri Sinusite nuko wayirinda

Sinusite ni iki?  Sinusite (soma; sinizite) ni indwara yo kubyimbagana no gututumba ibinogo by’izuru (nasal cavities). Iyi ndwara akenshi iterwa na virusi, gusa sizo zonyine
Go toTop