Saturday, April 27
Shadow

Vinicius Jr yarijijwe n’ivangura riri mu mupira w’amaguru

Umukinnyi wo muri Brazil Vinicius Jr , avuga ko yagiye yumva yareka umupira w’amaguru kubera ko yakunze gukorerwaho ivangura inshuro nyinshi.Nyuma yo gutangaza ibi Jr yasutse amarira agaragaza ko aterwa agahinda nabyo.

Muri Shampiyona ya Laliga, uyu musore w’imyaka 23 , yakorewe ivangura inshuro zigera mu 10.Vinicius, yemeje ko atagomba guhatirwa kuva muri Real Madrid no muri Espanye muri rusange kugira ngo ivangura ridakomeze guhabwe intebe.Yavuze ko “Byari binkomereye gukomeza gutera imbere kubera  ivangura”.

Ubwo ikipe ya Brazil yakinaga na Espanye mu mukino wa gishuti ku munsi wo ku wa Kabiri, abafana bari bitwaje ibyapa birwanya ivangura byanditseho ngo “Uruhu rumwe” [One Skin].Vinicius ati:”Ntabwo byanshimishije muri Espanye kuko byatuma ivangura rihabwa intebe  nk’uko babyifuza”.

Yakomeje agira ati:”Nzahaguma ,kuko nibwo abakora iryo vangura bazakomeza kumbona inshuro nyinshi.Njye ndi umukinnyi ubikunda, nkinira Real Madrid kandi dutsinda inshuro nyinshi.Ndashaka gukina umupira w’amaguru ariko biragoye.

Mu mukino uheruka Real Madrid yakinnye, uyu musore yakorewe ivangura, Iyi kipe igaragaza ko habayemo kwibwa ndetse bamwe mu bagaragayeho ivangura bahawe ibihano bikomeye.