Friday, May 10
Shadow

Umubyeyi wa Drake yihanangirije abahangara umuhungu we

Dennis Graham ubyara umuraperi kabuhariwe muri muzika y’Isi Drake, yagarutse kubavuga nabi umuhungu we bagamije kuzamura amazina yabo.Uyu mubyeyi yagaragaje ko kuvuga nabi umwana we ataribyo bizatuma batera imbere.

Dennis Graham anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze , yibasiye abenshi mu baraperi babona bagiye gusohora indirimbo bagahimbira ku mwana we.Mu bo yagarutseho harimo; Future, Kendrick Lamar, na Metro Boomin.

Yanditse ati:”Rero ngiye gusohora indirimbo nshyashya , ntabwo nzi niba izagurishwa cyane.Reka mpamagare inshuti zanjye zize ubundi banyangire Drake [Beef him], bamukure mu bo bakurikira nibwo indirimbo yanjye izaba iya mbere.Ndabizi ibi bizankorera reka nzane abantu muri iki kibazo maze urebe ngo abantu baranyitaho.Umunsi umwe nzaba uwa mbere”.

Aya magambo yayavuze ashaka kwerekana ko umwana we yifashishwa n’abashaka kwamamara mu buryo bwabo ariko bakabikora bagamije kumuharabika.Tariki 22 uku kwezi , nibwo Kendrick Lamar yagarutse ku ndirimbo ya Drake abishingiye ku ndirimbo ya Metro Boomin na Future.

Kendrick Lamar kandi yagarutse kuri Drake cyanena Future avuga ari umugore nyamara Metro abigaragaza nk’ibihuha.Nyuma y’ibi, Nav yavuye mu mubare w’abakurikira Drake kuri Instagram bihuzwa n’ibyavuzwe na se ko hari abangisha abandi umwana we bagamije kuvugwa no kwikururiraho abafana.

Mu bihe bitambutse, Drake yagaragaje ko hari abantu bamubaza niba ameze neza , akavuga ko ntakibazo afite afite cyakora nanone, akerekanako byose babikora bagamije kumwishima hejuru.

Drake n’umubyeyi we