Friday, May 10
Shadow

Otile Brwon yaririmbye mu kiriyo cya Brian Chira

Umuhanzi wo muri Kenya Otile Brown yaririmbye mu kiriyo cya Brian Chira wari waramamaye ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Tiktok akaba aherutse gupfa.

Brian Chira yari umuhanga cyane cyane mu kuvuga amakuru mu buryo busekeje cyane nk’uko bihamywa n’abakundaga kureba amashusho ye.Amazina ye yanyayo yari Brian Wambui Chira gusa yari amaze kwamamara ku mazina ya Brian Chira dore ko amafaranga yari asigaye yinjiriza kumbuga Nkoranyambaga ze yari Miliyoni 2 Ksh.

Yavutse mu 1996 apfa kuri 16 Werurwe 2024 afite imyaka 28 y’amavuko.Uyu yakoreshaga cyane imbuga zitandukanye zirimo; Tiktok , YouTube, Facebook na Twitter.Chira yamamaye cyane ubwo yatangazaga ko ari mu rukundo n’undi mugabo mugenzi we Andrew Kibwe , amashusho yabivuzemo amugira icyamamare kuva ubwo.Muri aya mashusho avuga ko akunda Kibwe, yemeje ko amukundira ubwanwa bwe.

Nyuma y’urupfu rwe, umuhanzi Otile Brown yasabwe kujya kuririmbira mu gace k’iwabo ahazwi nka Gathanje muri Kenya.Muri uyu muhango wo gushyingura, Otile Brown yaririmbye indirimbo Chira yakundaga yitwa ‘One Call’ yafatanyije n’umuhanzi wo muri Tanzania Ruby.Mbere y’uko apfa , Chira yari yaratangaje ko iyi ndirimbo ‘One Call’ ari nziza cyane kuri we kuko ngo yamushimishaga mu buryo bwose.

Amakuru avuga ko Brian Chira icyateye urupfu rwe, ari imodoka yamugonze ubwo yari arimo kwambukiranya umuhanda, agahita apfa.Nyuma yo kugongwa umushoferi ntabwo yigeze ahagarara gusa Police iracyakora iperereza ku rupfu rwa Brian Chira.

Brian Chira yamennye amabanga atangaza uko yanduye SIDA ayandujwe n’inshuti ye

Chira na Kibwe bavuzwe mu rukundo
Otile Brown yaririmbye mu kiriyo cya Chira wakundaga indirimbo ‘One Call’