Vanessa Mdee yashyize urujijo rukomeye mu bafana be

30/04/2024 06:09

Umuhanzi ufite izina mu ruhando rwa Muzika Vanessa Mdee , yagaragaje ko adatwite nyuma y’ibihuha byavugaga ko akuriwe.

Mu bihe bitambutse havuzwe cyane urukundo rwa Vanessa Mdee n’umukukinnyi wa Filime akaba n’umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika uzwi nka Rotimi.Bagiye bavugwaho gusohokera ahantu hatandukanye by’umwihari ku masabukuru yabo.

Vanessa Mdee kuri ubu ufite abana babiri, yahakanye ko atwite uwa Gatatu, atangaza ko ari butembere bishyira abakunzi be mu rujijo.Yagize ati:”Erega n’ubundi ntabwo ntwite uretse ko mpaze nkaba nibereye mu butembere n’umukunzi wanjye.Iyi nda mubona irahaze rwose kandi si buri wese uyigira”.

Mbere gato Vanessa yari yatangaje ko agomba kuzashyira hanze amafoto yakorewe edit [Yahinduwe] kugira ngo yumve amagambo y’abantu [Blah Blah].Mu mashusho yashyize hanze, yemeje ko ayo ariyo mashusho yari yabasezeranyije kuzashyira hanze ubwo abakuye amakuru y’uko atwite.

Benshi bagaragaje ko bishimiye ko uyu muhanzi afite umwana wa Gatatu munda , ati:”Uziko bimeze nk’aho uduhaye itangazo ry’uko umwana wa 3 ari munzira.Komerezaho Mdee, turagukunda”.

Ubusanzwe amazina yiswe n’ababyeyi ni Vanessa Hau Mdee.Ni umuhanzikazi wo muri Tanzania wavutse mu 1988.Ni umuraperi , akaba umunyamakuru.Yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo A.Y , Ommy Dimpoz,…..

Advertising

Previous Story

Harmonize yakoze mu jisho Diamond Platnumz

Next Story

Kenya Airways yahagaritse ingendo zijya muri Congo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop