Umugore wa Achraf Hakimi witwa Hiba Abouk yagize ibyo atangaza ku mbugankoranyambaga nyuma yo guhana gatanya n’umugabo we.
Uyu mugabo Achraf Hakimi ukomoka mu gihugu cya Marco yatangiye guteretana n’umugore we mu mwaka wa 2018, gusa muri uyu mwaka wa 2023 aba bombi bahanye gatanya nyuma yuko uyu mugore ashinjije umugabo we guharabika umwana muto ubwo bari mu gihugu cya France I Paris.
Ubwo uyu mugore yatangaga gatanya yatunguwe no gusanga uyu mugabo nta mutungo n’umwe umwanditseho dore ko ngo byose byari mu mazina ya nyina umubyara.
Mu butumwa bwigisha uyu mugore yashize hanze yagize ati:
Ujye wihanganira ibikubaho kandi ubihamane muri wowe. Ujye uhora wiyibutsa ko ibiri kuba biri kuba kubwawe.
Ibyo utari kumva cyangwa gusobanukirwa ubu, bizasobanuka biguhe amahoro vuba.
Uzumva impamvu ibintu bikubaho mu buryo bumwe cyangwa ubundi, byose biterwa n’igihe, wowe jya uhora uri mu mpamvu nziza ureke impamvu mbi.
Ubundi abo bombi Hakimi na Abouk bahuye muri 2018, baza gukundana.
Aba bombi bafitanye abana babiri ba bahungu. Umwe bamubyaye muri 2020, undi bamubyara muri 2022.
Uyu Hakim byavuzwe ko agomba gutangaz imodoka ye agendamo ihagaze agaciro kamayero ibihumbi maganatatu €300,000 akayiha uwahoze ari umugore we Hiba Abouk.