Ibendera ry’abatinganyi ryazamuwe i Kigali mu Rwanda

17/05/2023 17:19

Ku byicaro bya za Ambasade z’Ibihugu bitandukanye mu Rwanda, hazamuwe amabendera agaragaza kwifatanya n’abaryamana bahuje ibitsina, mu rwego rwo kugaragariza ko ibyo Bihugu byifatanyije na bo kuri uyu munsi wabahariwe.
Ibi byakozwe mu rwego rwo kuzirikana umunsi w’amahitamo ya muntu mu bijyanye n’inzira yayoboyemo imikoreshereze y’igitsinda uzwi nka IDAHOBIT
https://www.youtube.com/watch?v=9yokmUkYLkQ
(International Day Against Homophobia, Biphobia, Intersex discrimination and Transphobia).

Ku cyicaro cya Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America mu Rwanda, ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ni hamwe mu hazamuwe iri bendera ry’amabara asa n’umukororombya, afatwa nk’ayamamaza ubutinganyi.

Ibi kandi byanakozwe ku cyicaro cya Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, mu Karere ka Nyarugenge, na ho hazamuwe iri bendera.
https://www.youtube.com/watch?v=9yokmUkYLkQ

Ubutumwa buherekeje amashusho yafashwe ubwo hazamurwaga iri bendera, buri kuri Twitter ya Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, bugira buti “Kuri uyi umunsi wa IDAHOBIT mu mwaka 2023, twazamuye ibendera ry’umukororombya mu gufasha Amahoro Human Right (Umuryango uharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina).”

Ubutumwa bwa Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, bkomeza bugira buti “Twifatanyije n’umuryango mugari w’abaryamana bahuje ibitsina mu gufatwa kimwe no kurinwa ihezwa.”

Iri bendera kandi ryazamuwe kuri Hoteli izwi nka Marriot iri mu zikomeye mu Rwanda, iherereye mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.


Src: RADIOTV10

Advertising

Previous Story

Uwahoze ari umugore wa Achraf Hakimi yatangaje ibintu bikomeye nyuma y’uko aba bombi bahanye gatanya

Next Story

Gatsata: Kidelenka yahoze ari indiri y’uburaya, ubujura n’ubusinzi yahinduriwe izina

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop