Saturday, May 18
Shadow

Paula Kajala yemeye ko akundana na Mario aha gasopo abamucira urubanza kubwo gutandukana na Rayvanny wamukinnyemo agapira

Paula Kajala ni umwe mubantu bakunzwe mu gihugu cya Tanzania dore ko ari umwerekana mideri, ajya mu mavideo y’abahanzi, ni umunya business ikirenzeho ni umukobwa wa Kajala Masaha umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe muri Tanzania.

Uyu Paula Kajala niwe mwana wenyine uyu mukinnyi wa filime Kajala Masaha afite, akaba amukunda cyane dore ko ngo urwo rukundo nyina amukunda rumwibagiza ibihe bibi abafana bamushyiramo.

Uyu Paula Kajala kandi yakundanye n’umwe mu bahanzi bakunzwe muri Tanzania ndetse no muri afurika y’iburasira zuba witwa Rayvanny nubwo baje gutandukana gusa bakanyujineho.

Nyuma yuko uyu mukobwa amaze gutandukana n’uyu muhanzi Rayvanny abafana be bakomeje kumucira urubanza bamushinja ko umubano we wose ariwe uwangiza bityo ko ngo atakundana n’umusore umwe ngo bimare igihe kinini.

Mu butumwa uyu Paula Kajala yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze byinshi ku rukundo rwe n’umuhanzi Mario ndetse akomoza kuri abo bose barwanya urukundo rwabo.

Muri ubwo butumwa kandi yavuze ko abantu bakwiye kubaha ndetse bagaha agaciro ubuzima bwe bwite kandi ko afite uburenganzira bwo gukunda uwo ashaka.

Yakomeje avuga ko Kandi abantu bakwiye kugabanya kwigwa bacira abandi imanza ahubwo bakajya kwita ku bibazo byabo bwite.

Yasoje avuga ko abo bose bacyetse ko azahangayika nyuma yo gutandukana na Rayvanny ko bibeshye cyane ngo kubera ko ari mu rukundo nuwo bari gukundana ndetse ko ntanumwe ukwiye kumucira urubanza.



Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: Instagram ( Paula Kajala)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *