Uturinde umwanzi ushaka kuturimbura ! Ibikubiye mu ibaruwa Sadate yandikiye H.E Paul Kagame

19/02/2024 13:02

Sadate Munyakazi wayoboye Rayon Sports, yandikiye Perezida Kagame ibaruwa ifunguye, amusaba kwigiza kure ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zasatiriye imipaka y’u Rwanda zishaka guhungabanya Abanyarwanda.Yavuze ko ahangayikishijwe no kubona umwanzi yirunda ku mipaka n’intwaro zikomeye, afite umutima w’urwango ku Rwanda.

Mukanyazi yagize ati “Ndagusaba, uturinde umwanzi wasizoye agambiriye kuturimbura. Nk’umuturage ndabizi neza ko ibibazo bya Congo bireba Abanye-Congo nubwo ntekereza ko hagakwiye kuba irengayobora. Urugero ni nk’igihe hari abantu bakorerwa Jenoside cyangwa ubwicanyi ndengakamere, ibibazo by’umuturanyi twakagombye kubigira ibyacu kuko tuzi akababaro arimo.”Ndagusaba , uturinde umwanzi wasizoye agamije kuturimbura.Nk’umuturage ,ndabizi neza ko ibibazo bya Congo bireba Abanye-congo nubwo ntekereza ko hagakwiye kubaho irengayobora.Urugero ni ink’igihe hari abantu bakorerwa Jenoside cyangwa ubwicanyi ndengakamere.Ibibazo by’umuturanyi twakagombye kubigira ibyacu kuko tuzi akababaro arimo”.

 

Munyakazi ashimangira ko ubwicanyi bukorerwa Abavuga Ikinyarwanda n’abatutsi bo muri DRC muri rusange ari ingaruka z’ingengabitekerezo yakwirakwijwe na FDLR imaze imyaka 30 mu mashyamba ya DR Congo, ubu ikaba inakorana byeruye n’ingabo z’iki gihugu.Ati:”Igihe nabahaga igikumwe cyanjye [Ijwi mu matora], nari mbahaye ububasha bwo kunyobora , kundinda no kunteza imbere.Ndagusabye muturinde imigambi y’umwanzi warundanyije ibitwaro n’Ingabo zo kuturimbura,… Ariko kandi mu murage wawe watugaragarije ko tugomba kubikorera iyo ahari ubutaka buhagije , mbona igihe kigeze”.

 

Mu Ugushyingo 2023 , Perezida wa Congo Felix Tshisekedi yabwiye France 24 ko bashyize indege z’intambara  na Drones zakorewe mu Bushinwa mu Burasirazuba bw’Igihugu batagamije gucunga umutekano mu gihe cy’amatora ahubwo ziryamiye amajanja bitegura intambara n’u Rwanda.Munyakazi ati:”Nimubona ari ingombwa mwigize umwanzi kure hashoboka kugera aho umwanzi azabyumvira mu ndiba z’umutima we, ibyo bitwaro zirunze mu marembo yacu bisenywe”.

 

Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze kuri uyu wa 18 Gashyantare 2024, yagaragaje ko amagambo ya Felix Tshisekedi avuga ko azafatanya na FDLR gukuraho Ubuyobozi bw’u Rwanda ariyo yatumye rukaza ubwirinzi.Ati:”Abayobozi ba Leta n’abagisirikare muri DRC harimo na Perezida Felix Tshisekedi  ubwe ntibahwemye gutangaza k’umugaragaro icyifuzo cyabo cyo gutera u Rwanda bagahindura ubuyobozi bakoresheje imbaraga.U Rwanda ntirushobora kujenjekera aya magambo,ari nayo mpamvu rwashyize imbaraga mu bwirinzi bwarwo”.

 

Isoko: IGIHE

Advertising

Previous Story

Corneille Nangaa yamaganye Leta ya Congo yita abarwanyi ba M23 Abanyawanda

Next Story

Bavuga ko mfite ibitsina bibiri, umukobwa ufite ubwanwa akomeje guhura n’imbogamizi zo kubura umukunzi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop