Corneille Nangaa yamaganye Leta ya Congo yita abarwanyi ba M23 Abanyawanda

19/02/2024 12:33

Umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC), Corneille Nangaa, yamaganye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi, bukomeje kwita abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 Abanyarwanda.Mu kiganiro na Afrique Libre, Nangaa yatangaje ko Abanye-Congo gusa ari bo bagize umutwe wa M23; kandi ko kwita abarwanyi bawo Abanyarwanda biri muri gahunda y’ubu butegetsi yo kuvangura abenegihugu.

Yagize ati “Leta ya Kinshasa yakoze byose kugira ngo igire M23 urwitwazo rwa politiki ku rwego mpuzamahanga, iyita amazina menshi. Hari ubwo iyita umutwe w’iterabwoba, ubundi ikita abarwanyi bayo Abanyarwanda kandi ari Abanye-Congo.”Uyu munyapolitike wayoboye Komisiye yigenga ishinzwe amatora  muri DRC [CENI], yavuze ko Umunye-Congo azahora ari we bityo ko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kumwambura Ubwenegihugu bwe.Ati:”Ntabwo duha Ubunye-Congo , Abanye-Congo.M23 igizwe n’Abanye-Congo.M23 tuvuga si wo mu twe wonyine uzira ubukangurambaga bw’ivangura.Iri cengezamatwara ni uburyo bwa Leta bwo gushaka urwitwazo, kwegeka amakosa kubandi, kandi ntacyo bwayifasha”.

 

Nangaa yibukije Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko yagiranye amasezerano n’abarwanyi ba M23 nyuma yo kubacumbikira i Kinshasa mu gihe cy’amezi 14.Aribaza niba uyu mukuru w’Igihugu yaremeye kumvikana n’abatari Abanye-Congo.Ati”Ese ubwo Tshilombo yagiranaga na M23 amasezerano n’abagize M23 nyuma yo kubacumbikira amezi 14 i Kinshasa , ntabwo bari Abanye-Congo ?”.

 

Uyu munyapolitike yasobanuye ko M23 iri kurwana kugira ngo ijwi ryayo ryumvikane , yongeraho ko ishyigikiye impamvu irwanira.

 

Isoko: IGIHE

Advertising

Previous Story

Bite bya Queen Cha wakunzwe n’abatari bacye ariko akaba akomeje kubicisha irungu

Next Story

Uturinde umwanzi ushaka kuturimbura ! Ibikubiye mu ibaruwa Sadate yandikiye H.E Paul Kagame

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop