Bavuga ko mfite ibitsina bibiri, umukobwa ufite ubwanwa akomeje guhura n’imbogamizi zo kubura umukunzi

19/02/2024 20:06

Elsie wo mu gihugu cya Tanzania uri mu bakobwa bavukanye imisemburo myinshi bityo bigatuma azana ubwanwa nk’ubwabagabo akomeje kuvuga ko abasore benshi bamutinya bavuga ko ashobora kuba afite ibitsina bibiri.

Ubusanzwe inzobere zivuga ko ubu burwayi cyangwa kuzana ubwanwa nk’ubwabagabo ku bagore bifata babyibura hagati ya 5 na 10 ku ijana, ni ukuvuga ngo uyu Elsie nawe ni umwe muri abo bavutse bameze gutyo.

Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na Wasafi media, yavuze byinshi ku mbogamizi ahura nazo kuba yaravukanye indwara yo kuzana ubwanwa nk’ubwabagabo.Yavuzeko abasore benshi batinya kumutereta ndetse bavuga ko ashobora kuba afite ibitsina bibiri mbese ari umugabo akongera akaba umukobwa.

Ibyo nabyo bibaho ko umuntu ashobora kuvukana ibitsina bibiri ariko bigaragara ahantu hacye cyane.Yakomeje avuga ko nubwo yavutse ameze gutyo bidakwiye kumubuza kwishima nk’abandi bagore kuko nawe ni umugore cyangwa umukobwa nk’abandi bityo nawe kugira Umusore umukunda byamushimisha.

Ubusanzwe uyu mukobwa ni umucuruzi wabigize umwuga mu gihugu cya Tanzania ndetse bivugwa ko ashobora kuba afite umwana ariko nta mugabo agira.

Source: TUKO

Advertising

Previous Story

Uturinde umwanzi ushaka kuturimbura ! Ibikubiye mu ibaruwa Sadate yandikiye H.E Paul Kagame

Next Story

Umusore yavuze uburyo nyirabuja yamuhatirije gutera akabariro amubeshya ko aramwongeza umushahara

Latest from Imyidagaduro

Go toTop