Ushyukwa mu gitondo siko buri gihe aba ashaka gukora imibonano mpuzabitsina

31/03/2023 09:40

Abagabo benshi bakunda kubyuka igitsina cyabo cyafashe umurego, nyamara siko bose baba bakeneye imibonano.

Inzobere mu bumenyi bw’imibonano mpuzabitsina, Dr Catherine Solano ukora mu bitaro bya Cochin i Paris avuga ko ntaho bihuriye, ahubwo ko igitsina kiba cyaboneyeho umwanya wo kwirega ngo kikanafata akayaga.

Bityo rero, nta mugore wagombye kwibaza ko kuba umugabo we abyutse igitsina kireze aba ashaka gutera akabariro cyangwa ko yaraye arota kubikora ! Abagabo benshi bashyukwa nijoro rimwe na rimwe batanabizi, birikora kandi biratinda. Gusa ab’inkwakuzi bahita bafatiraho, bahuza n’umugore witeguye bagahana urugwiro.

Impamvu ni uko iyo ubwonko bw’umugabo buhugiye mu kurota, ntibuba bugicunga gahunda ijyanye no gushyukwa nk’uko Bwiza nayo ibikesha izi nzobere, ngo buwuhagarike ureke kubaho nta mpamvu. Inzozi bwba burimo bwose, zaba iz’urukundo cyangwa izindi, ntibwatambamira igitsina ngo ntikirege.

Maze rero, gushyukwa nijoro ni byiza kandi ni ngombwa mu buzima, kuko niwo mwanya igitsina kiba kibonye ngo gikure gikweduka, kandi kinjize akayaga(oxygene). Mujya mubona ko n’uduhungu duto tubyuka agapipi kareba hejuru, kimwe n’undi mugabo wese umaze igihe adatera akabariro, bose baba bakeneye uyu mwitozo wikora ngo igitsina gikure neza.

Ubundi iyo ijoro ryagenze neza, umugabo yagombye kubyuka ashyutswe, igihe bitagenze bityo, ni uko umugabo mu gihe cy’ibitotsi nta nzozi yagiyemo, igitsina kikaba cyari gicunzwe n’ubwonko nk’uko bigenda ku manywa.

Abagabo badashyukwa mu rukerera, ni abafite ibibazo nk’agahinda, ubwoba bw’ibitagenda, n’ibindi. Mu gihe umugabo arwaye diyabete cyangwa yarenzwe na amibe, ngo ntikongera kweguka, haba ku manywa haba nijoro.

Advertising

Previous Story

Akamaro imibonano mpuzabitsina ifite mu buzima bitandukanye n’ibyo benshi bakeka

Next Story

Unyempano Obe Chris yahawe amahirwe akomeye mu gitaramo ‘Happy Weekend Holidays’ kizabera ku mucanga hafi yo kumashyuza

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop