Umuhanzi uri kuzamuka neza muri muzika Nyarwanda Obe Chris niwe utahiwe gutaramira kuri El Classico Beach iherereye kuri Brasserie ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Ibi ni ibitaramo bitegurwa n’umwe mu bagabo bamaze kumenyekana kubera umwanya ahereza abahanzi ndetse n’abandi bafite impano , Nshimiyimana Onesphore (Fire West) aho abatumira muri buri mpera z’icyumweru , bagatamira abafana babo.
Mu kiganiro Umunsi.com wagirange na Obe Chris, yagaragaje ko ari indoto ze kuririmbira kuri El Clssico Beach, avuga ko ariwo mwanya abonye wo kuba yakwiyerekana , akiyereka n’abafana be muri rusange.Uyu musore yagize ati:”Njye mbonye umwanya n’amahirwe byo kuririmbira ahantu aharirimbiye ibyamamare bikomeye muri muzika Nyarwanda, rero nanjye ngiye kuhakorera amateka kandi abafana banjye bazishima kuko indirimbo zanjye zizabanyura ndabizi”.
Kuri El Classico Beach ni hamwe mu hantu abantu bakunda kusohekera bakarya ifi nziza , yokeje neza, ifiriti ndetse n’ibindi byo kunywa by’ubwoko bwose dore ko haturiye uruganda rwa Brasserie.Iki ni kimwe mu bitaramo bitegurwa na Fire West wasobanuye ko kwinjira azaba ari ubuntu.
Uramutse ushaka kugera kuri El Clssico cyangwa kumenya amakuru arambuye kuri iki gitaramo , wakwandikira kuri Watsapp Fire West kuri numero : 0783256132.Iki gitaramo kizaba tariki ya Mbere Mata 2023.
Uretse Obe Chris , muri iki gitaramo hazacuranga aba Djs barimo ; Dj Selekta Dady umaze gufata Akarere ka Rubavu , na Dj Regas 250 ndetse n’ababyinnyi bagezweho.