Akamaro imibonano mpuzabitsina ifite mu buzima bitandukanye n’ibyo benshi bakeka

31/03/2023 09:27

Ubusanzwe tuzi ko hakorwa imibonano mpuzabitsina hagamijwe kororoka no kunezeza umubiri ndetse no kongera ubusabane n’urukundo. Nyamara ubushakashatsi bunyuranye bwagiye bwerekana ibindi iyo mibonano itumariye haba ku bagabo no ku bagore.

Hari izindi nyungu umuntu ukora imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi agira ku buzima bwe, bigatuma burushaho kugenda neza kurusha uko byari bisanzwe.

Byongera ubudahangarwa bw’umubiri.
Abantu bakora imibonano, byabonetseko badakunze kwibasirwa n’indwara zandura. Izo ni nka grippe, n’izindi ndwara ziterwa na mikorobi. Ubushakashatsi bwagaragajeko gukora imibonano byibuze kabiri mu cyumweru byongera ubwinshi n’ingufu by’ibirinda umubiri.
Gusa ntuzatahire imibonano gusa ngo niyo yonyine izabigufashamo. Kurya neza, kuruhuka bihagije, kwikingiza, biri mu bindi bikurinda indwara.

Gusinzira neza
Iyo uri gukora imibonano mpuzabitsina umubiri urema imisemburo itera ibyishimo irimo Oxytocin izamura amarangamutima yawe bigatuma umubiri umera neza ukabasha gusinzira.

Bigabanya umuhangayiko
Gukora imibonano mpuzabitsina buri munsi bizamura umusemburo wa endorphins, wongera ibyishimo ndetse ukaruhura ubwonko iyo wakoze imibonano mpuzabitsinda uriyongera cyane bigatuma wa muhangayiko wari ufite ugabanuka.
Ikindi gituma umuhangayiko ushira ni uko imibonano mpuzabitsina ya mu gitondo ifatwa nk’imyitozo ngororamubiri kandi ikaba ari kimwe mu bintu bigabanya umuhangayiko.

Bigabanya ibyago byo kurwara umuvuduko w’amaraso
Imyitozo ngoraramubiri no kudahangayika ni bimwe mu bigabanya ibyago byo kurwara umuvuduko w’amaraso. Iyo ukora imibonano mpuzabitsina uba umeze nk’ukora imyitozo ngororamubiri.

Bigabanya ibyago byo kurwara kanseri
Gukora imibonano mpuzabitsina ku bagabo bigabanya ibyago byo kurwara kanseri ya prostate kubera ko aba asohora kenshi. Iyi kanseri hari ubwo iterwa n’utunyangingo twirema iyo umugabo amaranye intanga igihe kinini zidasohoka.

Umugore uri mu mihango agabanya ububabare
Hari abagore bajya mu mihango bakagira ububabare budasanzwe mu nda. Iyo ukora imibonano mpuzabitsina kenshi byongera umusemburo wa Oxytocin utuma umubiri udahura n’ububabare bukabije cyane mu gihe cy’imihango.

Bituma urushaho kuryoherwa n’imibonano mpuzabitsina
Hari abantu badakunda gukora imibonano mpuzabitsina ndetse bakumva badashamajwe na yo. Usanga umuntu nk’uyu aba afite ibimuhangayikishije ku buryo atanyurwa n’iki gikorwa.
Iyo uwo bakorana imibonano mpuzabitsina abishyizemo imbaraga bikaba kenshi bituma atagira wa muhangayiko ubundi akaryoherwa n’iki gikorwa.

Bigabanya agahinda gakabije
Gukora imibonano mpuzabitsina kenshi bituma umubiri ukora imisemburo yongera ibyishimo nka serotonin bigatuma mu mutwe wawe uhora wishimye ntube wagira ibibazo byo kurwara agahinda gakabije.

Bikomeza umubano w’abashakanye
Usibye kuba gukora imibonano mpuzabitsina bigira ingaruka nziza ku buzima bwawe kandi byubaka cyane umubano w’abashakanye kuko iyo muhora mubonana bikurinda kwifuza abandi ndetse na we bikamwongerera icyizere ko umukunda.Izi ni zimwe mu nyungu ubuzima bwagira mu gihe ukora imibonano mpuzabitsina kenshi. Abantu benshi usanga bagorwa no kumenya uko bakora iki gikorwa kenshi.

Urubuga PharmEasy rutanga amakuru y’ubuzima rugaragaza ko kugira uzamure uburyo bwo gukora imibonano mpuzabitsina bisaba kubikoraho ubushakashatsi buhagije, ugakora imyitozo ngoraramubiri, ukamenya uburyo butandukanye bwo gukora iki gikorwa ndetse ukabiganiraho n’uwo mugikorana.

Uru rubuga kandi rugaragaza amwe mu mafunguro ashobora kugufasha mu gihe itegura gukora imibonano mpuzabitsina neza nk’inkeri, ubunyobwa, avoka, tungurusumu, watermelon n’andi.Imibonano yose ivugwa hano ni imibonano mpuzanitsina idakoreshejwe agakingirizo. Muri macye ni hagati y’abashakanye.Wibukeko kuyikora nta gakingirizo kuwo mutashakanye byongera ibyago byo kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na SIDA
Src: Healthline, PharmEasy

Advertising

Previous Story

Abasitari 10 bahuriye muri filime bikarangira bakundanye

Next Story

Ushyukwa mu gitondo siko buri gihe aba ashaka gukora imibonano mpuzabitsina

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop