Usher agiye gukora ubukwe

12/02/2024 18:45

Umuhanzi Usher agiye gukora ubukwe n’umugore w’inshuti ye magara bamaranye igihe kirekire witwa Jennifer Goicoechea banabyaranye. Ibi byatangajwe nyuma y’aho abo bombi baherewe uburenganzira bwo gusezerana bahabwa icyangombwa n’umujyi wa Las Vegas.

 

Amakuru avuga ko ari Usher wapanze ibyo gukora ubukwe nyuma yo kubona icyemezo yahawe na Las Vegas.Uyu muhanzi yaraye ataramiye muri Super Bowl Games yishimirwa n’abatari bake dore ko bari bakurikiye iyi mikino.Usher ni we wifuje gukora ubukwe n’uyu mugore Jennifer Goicoechea  bamaranye igihe kitari gito baziranye ari n’inshuti.

 

Uburenganzira bwo gukora ubukwe Usher yabuhawe tariki 8 Gashyantare 2024 ahitwa Clark , Nevada.Usher na Jennifer Goicoechea batangiye gukundana muri 2019.Bagaragaye bwa mbere mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Keith Thomas.Aba bombi kandi bafitanye abana babiri aribo ; Soveriegn wavutse muri 2020 na Sire Castrello  wavutse muri 2021.

Uretse aba kandi Usher yabyaranye na Tameka Foster batandukanye aribo; Usher V, Naviyd Ely

Advertising

Previous Story

Kubera iki iyo Murungi Sabin avuzwe mukibazo ,imbugankoranyambaga zititira? MENYA inkuru 3 zamuvuzweho zitazibagirana!

Next Story

Rayons Sports yitandukanije n’imyitwarire mibi ya Luvumbu Nzinga

Latest from Imyidagaduro

Go toTop