Kubera iki iyo Murungi Sabin avuzwe mukibazo ,imbugankoranyambaga zititira? MENYA inkuru 3 zamuvuzweho zitazibagirana!

12/02/2024 18:45

Kubera iki abantu bavuga ko adress y’umucyene ari umukire baturanye?   Mbese buri mucyene wese yifuza kumugira adress ye!. Ari nayo mpamvu Knc Yazanye gasogi muri Championat agatangira kuremamo abakinnyi n abafana be ko Rayon sport ari ikipe azajya akuraho amanota 3 .Birumvikana ntiyari kuvuga ngo SunRize cyangwa Muhazi United ko ari ikipe  ahanganye nazo?

Ngiye kukwereka inkuru 3 gusa , zavuzwemo Sabin , igihugu kigacika umugongo mu gisata cy’imyidagaduro.

Ni byinshi byavuzwe gusa byose byagiye bifatwa nko Gushaka kuzamukira ku mugabo wubatse Izina bigoye no gushaka kumwangisha rubanda.

Uretse kuba Sabin ari umwe mubafatiye runini imyidagaduro .mu Rwanda, uyu mugabo yanaciye muri byinshi kuko ari mubatangiriye umwuga w’itangazamakuru muri Kaminuza nk’uru y’urwanda ,Ishami rya Huye ,ibutare,. Ahagana za 2012 , akorera ibinyamakuru bikomeye  nka Inyarwanda.com , na IGIHE.com, Murungi Sabin Ni umugabo wubakanye n’umudamu we Raisa Gasagire , kuva 2018.

Munyegabe Sabin Murungi yagiye agaragara mu nkiko kenshi bitewe n’inkuru nyinshi yagiye yandika agikorera Ibinyamakuru byandika twavuze haruguru aha twavuga nk’inkuru yaregwagamo na Sandra Teta kubyo yari yamwanditseho ntibyamunyura.

Hari 2015 talili 15 ukwezi kwa 8 aho KIGALI TO DAY yanditse Igira iti .Ku wa 4 Kanama 2015, umunyamakuru w’igihe.com, Munyengabe Murungi Sabin, yanditse inkuru kuri Nyampinga Teta Sandra ifite umutwe ugira uti “Ubucukumbuzi ku bujura, ifungwa, ubutiriganya, ubwambuzi, gukunda iraha kuri Miss Teta Sandra” maze iyi nkuru Sandra Teta yemeza ko ikubiyemo ibinyoma, kurengera, kumutesha agaciro n’ibindi.

Aha Sabin Yarari mu mazi abira ariko ,arabisimbuka aka twahirwa alphonse Ibaba rikomeza gukora muri Wino maze arandika inkuru ziba nyinshi.

Ka twinjire mu nkuru 3  Zavuzwe kuri Sabin Ibintu bikadogera ,igihugu kigatigita. Talike 10.3.202 inkuru yanditswe na Nsengiyumva emmy yagiraga iti :

“Ndimbati yatawe muri Yombi”!   Abantu benshi bahise bibaza bati azize iki?
Nibyo koko Uwihoreye Jean Bosco Ndimbati yacyekwagaho gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukured

UMVA documentaire yose

https://youtu.be/neQB5YXZsI8?si=MGgTZzmVsuBsleKB

 

Iyi nkuru yafungishije ndimbati amezi 7 byavuzwe ko Murungi Sabin ari we wari wayitangaje akaka milion 5 ndimbati ngo atayitanyaza ,ndimbati akayabura, bigasakuza kugeza DR murangira Thierry atangaje ko Ndimbati yatawe muri yombi. Cyari ikirego ubushinjacyaha bwaregagamo Ndimbati kubwo gusambanya Fradeus Utujuje imyaka nubwo ndimbati byarangiye agizwe umwere akabyina intsinzi mu Mihanda ya Kigali avuye i Mageragere!.

2. Urupfu Rwa Yvan Bravn rw’ababaje benshi harimo umuryango mugari w’abanyarwa bakunda umuziki n’abakunda bravan muri Rusange !.Icyo gihe bravan yitaba Imana Yari iminsi Umuhanzi Bruce Melodie yiteguraga kujya Gutaramira mu Gihugu cy’uburundi , cyari igihe kiza cyo kwamamaza igitaramo cye ngo kizitabirwe n’ubwo cyari igihe kibi kubanyarwa bari babuze umusore w’ingenzi.

Hari tariki 02. Na taliki 03 ukwezi kwa 09 2022 ,gusa iyi nkuru Murungi sabin na Bruce Melodie bacakiraniyemo yari yapostinzwe taliki 18.08.2022. aho Murugi Sabin yanengaga bruce Melodie Julius Chita Akaza yungamo ati ”
Nibyo koko ntabwo Bruce Medie yahaye agaciro Yvan Bravan ,yagombaga kwimura igitaramo cyangwa kigasubikwa.

Benshi batanze ibitekerezo banenze Sabin ,na chita ,bavuga ko kuba umuhanzi yitabye Imana bitari kubuza ibindi bikorwa gukomeza aka wa mugani ugira uti ntakibuza Impara gucuranga. Abandi bati nibyo koko Bruce Melodie
Yarengereye pe ,yagombaga kuba aretse kwamamaza igitaramo abanyarwanda bagize ibyago byo kubura bravan!.

.benshi bemeza ko iyi ari nayo ntandaro yo gutuma Bruce Melodie atagitambutsa ibiganiro bye na Isimbi Tv cyangwa na chita Magic. Uretse kuba iyi nkuru yarasize umwuka mubi hagati ya Sabin ,bruce na chita , yanatigishije imbuga nkoranyambaga ,isiga ivugishe benshi dore kuri Post yabaye intandaro y’aya makimbirane hari comments 1134! Zose zitemeranya ikintu kimwe!.

3. Taliki 05 02.2024 Kuri Clara Tv Show habone inkuru ituma benshi bacika ururondogoro ku nkuru igira iti “Ntawe ntinya Mwese Mwashatse ko Mbura akazi none muri Ku Nkiniraho/ Sabin Bajyaga bakuvuga none narakubonye!. Abakurikiye iyi nkuru neza ,usanga Clara avuga ko Sabin asenya ingo za rubanda ,cyane cyane biciye ku bagore aba yakoresheje ibiganiro. Nkuko Clara Yagiye aca amarenga abyerekeyeho ,Ibintu benshi bafata nko guharabika Munyengabe Murungi Sabin uzanzwe ari Umuyobozi wa ISIMBI TV, ISIMBI.RW. na Isimbi Pictures.

Iyi nkuru ikimara gusakara benshi kuri Murandasi bararikocyereje basesengura akantu ku kandi ,mbese iri mu nkuru imaze kwinjiza arenga miriyoni 15 n’ibihumbi 470 n’amafaranga 735 kuri youte zose zayisenguye aho dukoreye iyi nkuru. Taliki 11.gashyantare 2024 inkuru yakwiriye hose igira iti ” Umunyamakuru Murungi sabin Wa Isimbi Tv yamaze Gutanga ikirego muri RIB arega uwakwirakwije ibihuha bimusebya!.Bashaka kuvuga Clara.  Ikindi benshi bakavuga bati ese Ko Sabin ari we wazamuye Clara Tv show ni gute yaba atari Prank yo kugirango Bavugwe cyane Maze Clara Tv Show izamuke?

Sabin Yagiye avugwa kenshi mu nkuru benshi bavuga ko ari umugome ,abandi bati ni umuntu mwiza ,n uko ntawunezeza rubanda ,.

Tuvuze inkuru sabin yagiye atangaza zigatigisa rubanda harimo n’iyo yanditse kuri Knowless igira iti” Iyo Knowless atarokoka agakingirizo ka Safi” inkuru yanditse taliki 24.02.2016 kuri Igihe.com ! Iyi nkuru abayisomye baguye mukantu. Gusa yavugaga ko safi yaberey agakingingirizo knowless mu muziki.

Sabin ni Content creator wabyanga wabyemera !

Ngizo inkuru 3 Zazengurutse henshi ,zivuga ku Munyengabe murungi sabin ,Tanga igitekerezo , cyawe uciye muri comment ,

Advertising

Previous Story

Nyina wa Diamond yahishuye igihe aherukira mu kabyiniro

Next Story

Usher agiye gukora ubukwe

Latest from Imyidagaduro

Go toTop