Rayons Sports yitandukanije n’imyitwarire mibi ya Luvumbu Nzinga

12/02/2024 18:59

Umuryango mugari wa Rayons Sports witandukanije n’imyitwarire mibi y’umukinnyi Luvumbu Nzinga.Ni nyuma y’aho uyu mukinnyi agaragarije ikimenyetso cyakwirakwijwe n’ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashatse  kwerekana ko muri DRC harimo gukorwa Jenoside bakavuga ko u Rwanda rubiri inyuma.

 

Iki kimenyetso yacyerekanye mu mukino Rayons Sports yatsinzemo Police FC tariki 11 Gashyantare 2024 kuri Pele Stadium.Nyuma y’inama y’Ubuyobozi bw’Umuryango wa Rayons Sports, yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024 , batangaje ko bitandukanije na Luvumbu.Mu butumwa banyujije kuri X bagize bati:”Umuryango wa Rayon Sports witandukanyije n’imyitwarire mibi yagaragajwe n’umukinnyi wayo Héritier Luvumbu Nzinga ku mukino wa Shampiyona wahuje Rayons Sports na Police FC tariki 11 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pele Stadium. Tuboneyeho kwibutsa abakinnyi b’amakipe yacu kurangwa na ‘Discipline’ ku bibuga no hanze yabyo”.

 

Benshi mu bafana ba Rayons Sports bagize icyo bavuga ntabwo banyuzwe n’ubu butumwa bavuga ko hari ikindi iyi kipe yari gutangaza kirenze kuri ubu butumwa.

 

Advertising

Previous Story

Usher agiye gukora ubukwe

Next Story

Taylor Swift yajyanye ababyeyi be mu kabyiniro abereka umukunzi we mushya

Latest from Imikino

Go toTop