Advertising

Ushaka gutura muri Kanada? Uburyo 9 wabicishamo

11/20/24 6:1 AM

Canada ni igihugu kinini kizwiho kugira, imico itandukanye, ndetse umwihariko waho n’ubukungu bugenda bwiyongera, kuva kera ni ahantu hifuzwa cyane naba mukerarugendo n’abimukira. Uhereye kubyiza nyaburanga biharangwa kugeza ku mihanda myiza ya Toronto, iki gihugu cyo mu Majyaruguru yisi gitanga ikizere kiza cy’ubuzima. Niyo mpamvu umunsi.com twabakoreye ubushakashatsi ku inzira zitandukanye kandi zemewe n’amategeko zo kujya gutura muri Kanada.

1. Québec immigration
Intara ya Quebec, izwi ku izina rya “jewel of French Canada,” ifite gahunda yihariye y’abinjira n’abasohoka itandukanye na Kanada yose. Québec yashyizeho ibipimo ngenderwaho na politiki y’abinjira n’ibihugu byibanda cyane ku kubungabunga umuco n’ururimi.

Bitandukanye n’igihugu cyose muri rusange, Quebec ifite ububasha busesuye ku bijyanye na abinjira mugihugu gusa hari umwihariko ndetse nibyo bagenderaho. Muri Québec, ururimi rw’igifaransa rufite uruhare runini muguhabw amaahirwe yo kwinjira muri Canada. Francois Legault, umuyobozi wa Coalition Avenir Quebec, yizera adashidikanya ko ururimi rwigifaransa ari ingenzi mu kubungabunga umuco wihariye wa Quebec.

Nubwo ibyangombwa bya francophone ari ngombwa, biba akarusho ku urubyiruko rugifite imbaraga numuhate wo gukora imirimo y’amaboko.

2. Express Entry
Ni system yorohera abashaka kujya gutura cyangwa gukorera muri Canada by’umwihariko kubantu babahnga ndetse bize amashuri yi ikirenga. Express Entry nibwo buryo bwonyine bwatuma urugendo rugana muri Kanada rwihuta ndetse no kubona ibyangombwa ntibikugore.
Abasaba gusuzumwa ibyangombwa byabo batoranywa hashingiwe ku myaka yabo, amashuri, uburambe ku kazi, no kuvuga neza ururimi.

Express Entry, ikunze nndetse gutanga amahirwe atandukanye bitewe n’umurongo igihugu cyihaye urugero , nko kwemeza ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo mishya y’igihugu (NOC 2021), byongereye amahirwe yo kongera imyuga 16 mishya muri gahunda ya Federal Skilled Worker Program. Ibi bivuze ko umubare munini w’abakozi babishoboye, harimo abashoferi b’amakamyo n’abaforomo, ubu bashobora gusaba Express bagahabwa amahirwe yo gutura Canada byuzuye.

3. Employer-Driven Pilot Programs
Bitewe n’umubare mu nini wabageze muza bukuru ndetse nizindi mbogamizi, Canada ikenera abantu bafite ubumenyi bwihariye mu bwikorezi haba gutwara amakamyo, indege ndetse n’amato. Niyo mpamvu bashinze ama sosiyete nka Municipal Nominee Program (MNP ndetse nandi atandukanye wiyandikishamo nuko ubusabe bwawe bukazasuzumwa mugihe wifuza kujya gukorerayo.

4. Start-Up Visa
Gahunda start-up visa ni urumuri rwamahirwe kuri ba rwiyemezamirimo bashaka kwereza muri Kanada. Bitandukanye nubundi buryo bwinshi bwo kwimuka, iyi gahunda yateguwe cyane cyane kubashaka gutangiza ubucuruzi bushya mu gihugu.

Iyi gahunda igamije gushaka ba rwiyemezamirimo bashya bashobora guhanga imirimo, kuzamura iterambere ry’ubukungu, no kugira uruhare muri gahunda yo guhanga udushya muri Kanada. Itanga amahirwe kubafite ibitekerezo byubucuruzi bishya kugirango batangire urugendo rwabo rwo kwihangira imirimo.
Abasabaiyi Visa baba bagomba kuba bafite amafaranga akenewe yo gutura no kuvuga neza icyongereza.

5. Provincial Nominee Program (PNP)
Gahunda ya Nominee Intara (PNP) itanga ubundi buryo bushimishije kandi butandukanye bwo kwimukira muri Canada. Hamwe na PNP, Canada ikora ibarura mibare r y’abinjira n’abasohoka, ikabihuza n’isoko ryihariye ry’umurimo n’ibisabwa mu bukungu ubwo bagahita batanga amahirwe kubakunzi ndetse n’abifuza gutura Canada.
PNP ikora ibaruramibare ikareba intara zitagituwe cyane ndetse n’imidugudu yambaye ubusa bigaherwaho bemerera abantu kuba bahaba, intara zikunze gutanga ayo mahirwe ni nka Alberta, Saskatchewan, ndetse na Manitoba.Hari urubuga bashinga bityo, buri ntara bihitamo abimukira ukurikije ibyo basabwa mubukungu.

6. Provincial Business Programs
Canada itanga kandi uburyo butandukanye kuri ba rwiyemezamirimo bashaka gutangiza ibigo byabo kubutaka bwa Kanada. Buri Kanada iba ifite gahunda yihariye ya ba rwiyemezamirimo ijyanye nimishinga yihutirwa. Iyi mishinga iteza imbere udushya, guhanga imirimo, no kuzamura iterambere ryubukungu ikunze guhabwa mahirwe ndetse no gusuzumwa mbere.

7. Self-Employed Programs
Canada kandi ijya itanga amahirwe kubantu bashaka visa yo guturayo gusa bafite gahunda yo kwihangira imirimo cyangwa bafite impano runaka bashaka kuzamura, muri sport, kubyina, ubuhanzi ndetse nibindi byoroshye guhuzwa n’imyidagaduro.

8. Family Class
Mugihe wagiye kwiga Canada cyangwa ukorayo gusa ukaba waratandukanyen’umuryango wawe. Ukoreshje ubu buryo birashoboka ndetse byemewe n’amategeko ko wasabira umuryango wawe kwimukira Canada ukaza mukabana. Ndetse mugihe wakundaye numukobwa cyangwa umuhungu wo muri Canada gusa akaza gusubirayo iyi nzira yagufasha. Ariko kubakundana bisab kuba ufite gihamya ko mwahuye byibuze rimwe cyangwa mwabanyeho ndetse ufite n’ibihamya.

9. Gutura by’agateganyo (Temporary Residence)
Kanada itanga amahirwe kubantu baba bashaka gutarayo byagateganyo, binyuze mumishinga itandukanye nko kujya kwigayo cyangwa kwifatanya mu mishanga itandukanye iri kuhakorerwa wenda twavuga nk’ubwubatsi. Iyo uhamaze igihe kinini muri izo gahunda nizindi zitandukanye wenda nk’ubukerarugendo n’ubushakashatsi, uba ufite amahirwe menshi yo gusaba visa yo gutura burundu ndetse ukayihabwa, hagendewe ku imyitwarire wagaragaje

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

‘Hypochondria’ indwara yo gukunda kwa muganga

Next Story

Icyamamare DJ James ategerejwe i Kigali mu gitaramo azahuriramo n’abarimo DJ Spinny

Latest from Ubuzima

Go toTop