Advertising

Urutonde rw’uduhigo tumaze gucibwa na Burna Boy wiyita African Giant

01/22/24 16:1 PM

Burna Boy wiyita Giant Of Africa hari byinshi amaze kugeraho muri muzika.

Iyo bigeze kuri Grammy Awards Burna Boy ahinduka ibendera rya muzika ya Afurika muri rusange.Burna Boy yafashwe nk’uwahagarariye bagenzi be muri 2023 kubera ibyo yagezeho.

Kuva muri 2018 agisohora indirimbo ‘YE’ , Burna Boy yahindutse icyapa kiranga iwabo w’umuziki muri Nigeria no muri Afurika atangira kwigarurira imitima ya benshi.2019 yegukana Grammy Awards binyuze muri Album ye African Giants.

Tariki 22 Mutarama 2024 Burna Boy yatangajwe nk’umuhanzi uzaririmba mu birori bya Grammy Awards bizaba tariki 05 Gashyantare 2024 , akaba Umunya-furika wa Mbere uzaba ahagaze imbere imbega y’abatagira umubare akaririmba mu buryo bwa Live muri Grammy Awards.

Uretse gutaramira muri Grammy Awards ni ibihe bintu yakoze bikamushyira kurundi rwego nk’umuhanzi wa Mbere muri Afurika nk’uko akunze kwiyita.

1.NIWE MUHANZI WO MURI NIGERIA WEGUKANYE GRAMMY AWARD.

Muri 2021 nibwo Burna Boy yegukanye igihembo cya Best Global Album bimugira Umuhanzi wa Mbere muri Nigeria icyegukanye abikesheje Album ye ‘Twice As Tall’.Uyu musore yahise aba uwambere muri Afurika wegukanye Grammy awards afungurira imiryango bagenzi be.

2.NIWE MUHANZI WA MBERE YASHYIZWE MU BIHEMBO BYINSHI ( NOMINATED) MU MWAKA UMWE.

Muri 2024 Burna Boy yashyizwe mu bahatanira ibihembo 4, harimo; Best Global Song, Best Global Album, Best Melodic Rap na Best Africa Song.

3. NIWE MUHANZI WAHATANIYE IBIHEMBO BYINSHI MURI NIGERIA

Guhatanira igihembo cya Best Melodic Rap muri Grammy byatumye ahigika bagenzi be bo muri Nigeria na Afurika muri rusange.

4.URETSE MURI NIGERIA YARENZE IMBIBI.

Haba Melodic Rap n’ibindi bitandukanye yahamagawemo nk’umwe mu babihatanira , Burna Boy ari imbere yabagenzi be.

5.BURNA BOY NIWE MUHANZI WO MURI NIGERIA, WATORANIJWE MURI GRAMMY AWARD IMYAKA 5 YIKURIKIRANYA.

6.NIWE MUHANZI WA MBERE UGIYE GUTARAMIRA LIVE MU BIRORI BYA GRAMMY AWARD.

Nk’uko twabigarutseho hejuru, tariki 22 Mutarama 2024 , Burna Boy yahawe ubutumire nawe arabwemera mu birori bya Grammy Awards bizaba tariki 5 Gashyantare 2024.

Previous Story

Karim Benzema agiye gusubizwa aho yakuriye

Next Story

Dore ibyo ugomba kubonera ibisubizo mbere y’uko ufata umwanzuro wo kubana n’uwo muntu

Latest from Imyidagaduro

Go toTop