Dore ibyo ugomba kubonera ibisubizo mbere y’uko ufata umwanzuro wo kubana n’uwo muntu

22/01/2024 22:18

Mbere y’uko arambura ikiganza cye akemera gushyingirwa, umukobwa wese akwiriye kwibaza niba uwo agiye gufatanywa na we mu buzima bwe bwose akwiriye. Akwiriye kwibaza ati:

‘Mbese yaranzwe na mibereho ki mu gihe cyashize?

Mbese imibereho ye iratunganye?

Mbese urukundo angaragariza ni urukundo nyarwo, kandi rukomeye cyangwa ni amarangamutima asanzwe?

Mbese uwo musore afite imico izashimisha .umugore we?

Mbese uwo mukobwa azashobora kubonera amahoro n’ibyishimo nyakuri mu rukundo rw’uwo ashaka gushyingiranwa na we?

Mbese uwo mukobwa azakundirwa kugumana uburenganzira bwe bwite bwo gutekereza no gukora, cyangwa se imitekerereze ye n’umutimanama we bigomba kuzegurirwa gutegekwa n’umugabo we?

Nk’umwigishwa wa Kristo, ntabwo ari uwe ngo yigenge, kuko yaguzwe igiciro. Mbese ashobora kubaha ibyo Umukiza amusaba akabirutisha ibindi byose?

Mbese umubiri n’ubugingo, intekerezo n’ibyo agambirira bizarindwa bibe bitunganye kandi byera?

Ibi bibazo bifite umwanya ukomeye cyane ku mibereho myiza y’umugore wese ushaka kugira uwo bashyingiranwa. Iyobokamana rirakenewe mu muryango kandi ni ryo ryonyine rishobora gukumira ibibi bikomeye cyane bikunze gutuma imibereho yo gushyingiranwa isharirira abashyingiranwe. Aho Kristo aganje akahabera umwami, ni ho honyine hashobora kuba urukundo rwimbitse, urukundo nyakuri kandi rutikanyiza.

Ubwo ni bwo ubugingo buzomatana n’ubundi, kandi abo bombi bashyingiranwe ntibabusanye. Abamarayika b’Imana bazaba abashyitsi muri uwo muryango, kandi umwanya wera bazagira wo 9 gusengera hamwe buri mugoroba uzeza icyumba cy’abashakanye. Irari n’iruba bitesha agaciro ntibizahabwa icyicaro. Ibitekerezo bizerekezwa hejuru ku Mana; kandi urukundo rwo mu mutima ruzerekezwa kuri Yo bitekerezeho byose mbere y’uko wemeza ko uwo muntu mugomba kubana.

Lyvine Rwanda

His name is Livine Nsanzumuhira Ntambara known as Lyvine Rwanda,Studied Mass communication and Journalism at EAST AFRICAN UNIVERSITY,he works journalism as passion and professional

Advertising

Previous Story

Urutonde rw’uduhigo tumaze gucibwa na Burna Boy wiyita African Giant

Next Story

Otile Brown yateye gapapu Ben Pol

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop