“Ndashaka kumwitaho” ! Selena Gomez yagaragaje ko agiye gusazwa n’umunya Nigeria Rema basubiranyemo indirimbo ‘Calm Down’

by
03/09/2023 19:25

Umuhanzikazi wamamaye ku rwego rw’Isi yose muri Amerika Selena Gomez wavuzwe mu rukundo na Justin Bieber yagaragaje ko agiye gusazwa na Rema asobanura ko yifuza kumwitaho gusa.

 

 

Uyu muhanzi akaba n’umukinnyi wa Filime Selena Gomez, yagaragaje ko uwahoze ari umufana we Rema , ufite inkomoko muri Nigeria , amukunda kuburyo ngo yenda kumusaza byanatumye nawe amubera umufana.

 

Selena Gomez yavuze ko yatangiye kwiyumvamo uyu muhanzi ubwo yumvaga indirimbo ye ‘Runaway’ ngo kuva icyo gihe agatangira kumukunda ndetse agahinduka umufana we ukomeye.

 

 

Selena Gomez yanagaragaje ko akunda cyane uyu musore gusa abinyuza mu ndirimbo ze. Selena Gomez yagize ati:” Mu by’ukuri njye nabanje gukunda indirimbo ye Runaway , nyuma nzakwiyumva mo indi ye yise ‘Calm Down’. Nukuri nari umufana w’ibihangano bye , gusa gusubiranamo indirimbo ye, byari igitekerezo cye”.

 

 

Selena Gomez yakomeje agira ati:” Ndakubwiza ukuri tugihura bwambere , nakuruwe n’uburyo yari ameze , yari umusore mwiza , witonda , mbese nishimiye icyo gihe twamaranye kandi ntabwo nari bufate undi muntu nsize uyu nguyu kuko nabonye akwiriye icyubahiro no gutera imbere.Simbizi ariko ndashaka kumwitaho”.

 

 

Nyuma yo kuvuga aya magambo Selena Gomez yahise aseka agaragaza ko asobanuye ibyo yifuzaga.Rema amaze kubaka izina muri Afurika ndetse no muri Amerika by’umwihariko nyuma yo gusubiranamo indirimbo na Selena Gomez ukomeje kumufasha.

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Hamenyekanye gahunda yo guherekeza Nyakwigendera Nyiramana wari umukinnyi wa Filime Nyarwanda

Next Story

Urutonde rw’ibyamamare byahuriye mu gukina Filime bikanarangira babaye abakunzi mubuzima busanzwe

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop