AMAFOTO: The Ben n’umugore we bageze muri Uganda

February 14, 2024

The Ben na Miss Uwicyeza Pamella bageze muri Uganda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2024, nibwo hazindutse hashyirwa hanze amashusho n’amafoto agaragaza The Ben n’umugore we berekeza muri Uganda mu Mujyi wa Kampala aho biteganyijwe ko The Ben agiye gukorera igitarama azahuriramo n’abarimo Sheebah Karungi.

The Ben, ageze mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, nyuma y’amasaha 18 yari ashize ategerejwe n’abamutumiye mu gitaramo cy’urwenya cyahuriranye no kwizihiza Saint Valentin (The Comedy Store UG Valentine Show).

AMAFOTO: Inyarwanda

Previous Story

Umusore yabenze umukobwa bari bakundanye umwaka amuziza ko yanze kumumesera imyenda

Next Story

Urutonde rw’abagore 5 Usher Raymond IV yaterese mu myaka 5 ishize

Latest from Imyidagaduro

Go toTop