Dore impamvu abagore benshi barira cyane barimo gutera akabariro n’abagabo babo bakagira ngo ni ibyishimo

17/04/2023 20:30

Ku isi yose abagore bazwiho kurira mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina gusa ubushakashatsi bwagaragaje ko baba batarira ahubwo baba bagaragaza ibyishimo.Abagore ntabwo barira ahubwo barishima.Ibi bivugwa kubera ko hari ababigira imikino bakabikora nko kwibonekeza.

Bamwe mu bagore bagize icyo bavuga kuri iyi ngingo bagaragaza neza ko urusaku rutuje bateza ruba ruturutse kubyiyumviro bafite ndetse bakaruteza nabo ubwabo batabizi gusa banenga cyane ababikora kugira bereke abagabo babo ko bishimye nyamara ntabihari.

Mu by’ukuri nta mugore ugaragaza ko abangamirwa no kwishima cyane cyangwa se kugaragaza ko yishimye muri rusange.Ibi birahita bikwereka impamvu hafi ya bose banezezwa no kugaragaza amarangamutima yabo kubagabo babo.

Ikinyamakuru cyitwa Healthline, kigaragaza ko hari impamvu nyamukuru zishobora gutuma umugore agaragaza amarangamutima yo kuryoherwa cyane.Kimwe muri ibi ni ibyishimo baba bumva cyane baryohewe muri make.

Ibi bigaragazwa n’uko iki gikorwa kiba cyageze ku mutima gusa nanone bemeza ko hari amajwi atandukanye mu gihe umuntu yishimye cyane arimo kubabara.Iyo umubiri w’umugore wagezemo umusemburo umutera kwishima arabigaragaza ariko iyo yishyizemo uwo musemburo we ubwe, arababara cyane maze agasukuza aho ,….

Ikindi kintu gituma abagore bataka mu ijoro ni TRAUME cyangwa GUHOHOTERWA. Guhohotera umugore ntabwo bikorwa n’umuntu uri hanze ahubwo n’umugabo we ashobora kumuhohotera akamubabaza mu buryo we abishakamo; kuba ashaka kwemeza abamwegereye cyangwa kumwerekako ashoboye.Ibi nanone biba rimwe na rimwe bigaturuka kubwiyemezi abagabo basanganwe.

Ubusanzwe iki kinyamakuru kigaragaza ko hari abagore babaho mu ihohoterwa gusa buri joro bo bakabyita umunezero.Hari ubwo umugore yinginga umugabo akanga bityo agahitamo kurekura uburibwe bwe bukajya hanze.

Umugore ashobora kurira kubera UBUBABARE BW’UMUBIRI w’inyuma.Kuba arimo kubabara biramuriza ndetse n’amajwi ye ukumva ko atandukanye cyane n’asanzwe.Ntabwo ari byiza gutuma uwo mwashakanye arira birutse kukumuhohotera wowe ubyita umunyenga.Byuka umusabe imbabazi kuko ntiwamushimishije ahubwo wamubabaje.

Advertising

Previous Story

Urupfu ni umwanzi w’ubuzima rutera amarira ruragatsindwa ! Agahinda n’amararira nyuma y’urupfu rwa PRUDENCE wazize impanuka ya Moto avuye kwibuka

Next Story

Umugore w’ikizungerezi wirikanwe n’umugabo kubera kumuca inyuma yagiye mu rukiko yambaye impeta bitungura benshi bari baziko yayitaye

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop