Urukundo ruraryoha ! Umugabo nyuma yo kwitabwaho n’umugore we yamusezeranyije ko atazigera ababara bari kumwe

26/06/2023 17:33

Umukinnyi wa filime mu gihugu cya Nigeria Balanle Ninalowo yasezeranyije umugore we kutazamubabaza cyane ko ngo azahora aseka.

 

Uyu mugabo abinyujije ku mbugankoranyambaga yatangaje ko arwaye ariko akaba Ari kwitabwaho n’umukunzi we cyangwa umugore we.Ibyo byose uyu mugabo yabinyujijeKu rukuta rwe rwa Instagram aho yasangije amashusho abantu bamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaye arikumwe n’umukunzi we ubonako bishimye cyane banezerewe.Umugore yahise ajya ahandikwa ibitecyerezo arandika ati” mwami wanjye ikaze mu rugo.

“Umugabo mu gusubiza yagize ati ” wambaye hafi mu burwayi bwanjye, Imana ibibamo ndetse ndagusezerenya ko utazigera uhangayika turi kumwe.”

Aba bombi bahuye muri 2004 Aribwo bakundanye ndetse baba umugabo n’umugore muri uwo mwaka n’ubundi.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: News Hub Creator

Advertising

Previous Story

KIREHE: Umuforomo yatawe muri yombi akekwaho gufata kungufu umugore ugiye kubyara

Next Story

Umusore yashoye akayabo mu kwibagisha kugira ngo abe muremure nyuma yuko abakobwa bamwanze ngo ni mugufi

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop