Dynzell Sigers yashoye akayabo kamafranga angana na million 81 zirenga z’Amanyarwanda mu kubagwa Kugira ngo abe muremure nyuma y’uko abakobwa bamwanze ngo ni mugufi.
Uyu mugabo w’imyaka 27, avuga ko mu buzima bwe yakuze abangamirwa no kubaho ari mugufi. Akaba avugako kubagwa byamuhinduriye ubuzima ndetse we ko abibara nko guhabwa ubuzima bushya.Yavuze ko Akiri mu myaka ye yubuto hari umukobwa yakunze cyane ariko uwo mukobwa aza kumwanga kubera yari mugufi cyane kuri uwo mukobwa.
Akaba ngo ibyo byarakomeje kumubangamira ndetse bikamubaza amahirwe yo kuvugisha abakobwa kubera ubugufi bwe.Sibyo gusa uyu musore yavuze ko yakuze adakundwa n’abantu ndetse ko banamwangiraga kujya mu kipe yishuri nabyo bokamubangamira cyane.
Uyu mugabo kandi yavuze ko igitecyerezo cyo kujya kwibagisha ngo bamwongerere uburebure ntaho yagikuye ahubwo ari ibyamukuriyemo ko ashaka guhindura uko umubiri we umeze.
Yavuze ko byamutwaye iminsi 90 kugira ngo abe amaze kubagwa ndetse ageze ku burebure yifuza.Iminsi imaze kwihirika nibwo uyu musore yatangiye kujya gukora siporo amenyereza amaguru ye nkuko umwana muto yiga kugenda kuko amaguru ye yari yakozwe bundi bushya.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa TIKTOK aho afite abamukurikira bangana n’ibihumbi 17 uyu musore nibwo yasangije abamukurikira uko byagenze byose agera kubyo yari agezeho byo kuba yari yiyongereye mu burebure.
Uyu musore yasoje avuga ko aticuza ibyo yakoze kabone niyo haba ingaruka kuko ngo ubu yavugisha inkumi yose ashaka Kandi ikamukunda kuko ubu ni mureremure ntakiri mugufi.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: New York Post