KIREHE: Umuforomo yatawe muri yombi akekwaho gufata kungufu umugore ugiye kubyara

26/06/2023 07:49

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Umuforomo w’imyaka 46 y’amavuko ukorera mu kigonderabuzima cya Mahama mu Karere ka Kirehe, akurikiranweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w’imyaka 23 wari ugiye kuhabyarira.

 

Iki cyaha bikekwako cyakozwe ku wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023 gikorerwa aho iki kigo Nderabuzima cya Mahama giherereye mu Mudugudu wa Kigufi , Akagari ka Kamombo , Umurenge wa Mahama , Akarere ka Kirehe ukekwaho afungwa ku wa Gatandatu nk’uko IGIHE kibitangaza.

 

RIB itangaza ko ubwo uwahohotewe yafatwaga yahise atabaza uwo muforomo agahita afatwa.Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Kirehe mu gihe hari gutunganywa Dosiye ye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

 

Umuvugizi wa RIB Bwana Murangira B. Thierry yatangaje ko yihanangiriza abafite imyitwarire nk’iyo ibaganisha ku byaha bikomeye kubireka.Ati:” Ntabwo RIB izihanganira umuntu wese uzishora mu byaha nkibyi.Ni ubunyamwuga buke kandi bihanwa n’amategeko gufatirana umuntu uri mu ntege nke warangiza ukamukorera ibyaha nk’ibyo.RIB irashishikariza abantu bose ko bakwirinda gukora icyaha nkiki, kuko ugikoze wese atazihanganirwa , azafatwa agashyikirizwa ubutabera”.

 

Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato gihanwa n’ingingo ya 134 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

 

Giteganyirizwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 RWF ariko atarenze 2.000.000 RWF.

Advertising

Previous Story

Umuhanzi Prince yagarutse k’umukobwa ubeshywa urukundo n’abasore bakamusambanya abinyuza mu ndirimbo nshya yose ‘FIMBO’

Next Story

Urukundo ruraryoha ! Umugabo nyuma yo kwitabwaho n’umugore we yamusezeranyije ko atazigera ababara bari kumwe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop