Inkuru y’urukundo rw’umubikira muri Catholic wakundanye n’umu Monk bikarangira amurongoye

22/01/2023 22:05

Urukundo rugira ayaryo cyane ni umuti kundwara zitandukanye by’umwihariko indwara zo kwiheba ndetse no kwigunga.Urukundo ni isoko nziza y’umunezero niyo mpamvu umu Masera wo muri Kiliziya Gaturika yahuye n’umugabo wari warihaye Imana akamukunda kugeza bemeranyije kubana.

Masera Marry Elizabeth na Robert bakundanye urukundo rudasanzwe dore ko urukundo
rwabo rwatangiye ubwo bombi bari basizwe mu cyumba bonyine iminota mike cyane
kugeza ubwo umwe yasize undi ho amasegonda akajya kwitaba tekefoni ye.
Nyuma y’icyumweru kimwe bahuye, barakundanye imitima yabo yombi irashimana
maze umusore Robert ashaka Marry arangije amusaba ko yazamubera umugore maze
kuva icyo gihe bamarana igihe kirekire cyane bari ahantu batuje ntakintu na
kimwe kiri kubavangira.Uyu mukobwa Elizabeth, yamaze imyaka 24 y’amavuko ari
masera kugeza ubwo yafatiye umwanzuro wo kubivamo.

Iyo bigeze kumahitamo y’umutima ndetse bikagera no kumarangamutima y’umubiri,
burya umutima ujya aho ushaka kandi ukerekeza aho wifuza.Urukundo rumanuka mu
kirere rukikubita hasi ntanteguza ubwo uwo ruguyeho niwe rubabaza cyangwa
rukamusigira ibyishimo.Uyu mugore wari masera ntakindi kintu na kimwe yigeze abacyo uretse kuba umu masera.

Inkuru y’urukundo rwa Masera Mary Elizabeth yatangiye ubwo umwe yari yagiye gusura undi.Urukundo rugira ayaryo cyane
Aba bombi baje gushakana nk’uko byemejwe n’umwe mu nshuti zabo wabaga mu gihugu cya Uganda.
Marry yakundaga kujya gusura Robert cyane kugeza ubwo isi ibahuje kabone n’ubwo benshi bababuzaga gukomeza gukundana bakivanga mu rukundo rwabo ariko bikarangira bibaye imfabusa. urukundo rugira ayarwo cyane

Uyu mugabo yabaye mu itorero ry’aba Monk imyaka igera kuri 13 yose, nyuma yaje gushyira hasi iby’inyigisho zose yakiriye nawe akurikira inama yagirwaga n’umutima we.Mbere y’uko agera muba Masera, Elizabeth yitwaga LizaTinkler.Barashakanye , bashakana bakundana kugeza ubwo Robert yaje kubona urwandiko rumusezerera muba Monk, na Liza abona urwandiko rumusezerera mu bamasera

Uyu mugore yaje guhita abona kazi, batura mu cyaro cya Hutton Rudby aho umugabo we nawe yakoraga.Baremeranyije , bombi basezera ubuzima bwo mu rusengero nk’abafite ibyo biyemeje neza.

Advertising

Previous Story

TAMIRA IFI MU NYARWANDA ! Reba ahantu warira ifi yokejwe uhibereye ku giciro gito cyane – AMAFOTO

Next Story

Baranzwe n’umunezero ! Inkuru y’urukundo rwa Barack Obama na Madamu we Michelle Obama

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop