Advertising

Urukundo no kwishimana ! Ibinyoma 5 byavuzwe kuri Diamond Platnumz mu minsi mike ishize

12/03/23 9:1 AM

Diamond Platnumz yagiye avugwa mu binyoma byinshi by’urukundo n’umubano udahari kugeza ubwo benshi bemeje ko ari mu rukundo atarimo. Muri iyi nkuru urasobanukirwa.

Tariki 29 Werurwe 2022 nibwo hasohotse ifoto ya Diamond Platnumz ari gusomana na Zuchu maze ibinyamakuru birandika karahava bamwe bati :” Diamond Platnumz na Zuchu baciye amarenga y’urukundo rwabo”.

Mbere y’aho gato, mu 2021 ku munsi wa Noheli Diamond Platnumz yasohokanye Zuchu biba inshuro ya mbere aba bombi bari baketsweho gukundana nyamara ari ibinyoma bo bari mukazi ariko hanze bakabifata nk’urukundo na cyane ko ntawe uzi amasezerano Zuchu yagiranye na Diamond Platnumz mbere yo kumwinjiza muri WCB.

Kuva uwo munsi kugeza ubu, akazi kabo gakorwa neza iyo hagize ikivugwa hagati yabo ariko kikazanwa na Zuchu kuko Diamond Platnumz atari yatobora n’umunsi n’umwe ngo avuge ko akunda Zuchu cyangwa ase ko bakundana.

Buri nkuru y’urukundo rwa Diamond na Zuchu , ibera mu gitaramo , hanze yacyo , mu myiteteguro yacyo cyangwa nyuma yacyo ariko nanone igatangizwa na Zuchu ubwe. Mu mwaka wa 2021 na 2022 ku itariki twagarutseho haraguru , havuzwe izo nkuru ariko nta n’umwe wigeze yemera ko bakundana na cyane ko bo bari baziko ari akazi.

Muri uyu mwaka wa 2022, Khadija Kopa , yaganirijwe na Wasafi Media , bamubaza niba yaba azi amakuru ya Diamond Platnumz na Zuchu ahakanira kure avuga ko ntayo azi , icyakora arenzaho ho hagize ayo amenya atabura kubashyigikira na cyane ko ari we wagejeje Zuchu kwa Simba.

Tariki 14 Gashyantare 2022 ku munsi w’abakundana nabwo Diamond Platnumz yagaragaye afatanye agatoki na Zuchu. Ubwo bari mu gitaramo Zuchu arimo kuririmba, yegereye Diamond Platnumz amusanze mu bafana, baririmbana indirimbo bafitanye nanone byongera kugaragara ko bombi bahuzwa n’akazi ariko bakabikora mu buryo butuma abantu bavuga.

INKURU Z’URUKUNDO Z’IMPIMBANO KURI DIAMOND

1. Diamond Platnumz yasomanye na Fantana umunyamakuru mu kiganiro Young Famous African Reality Show , bica igikuba.Aha Zuchu wari uhanzwe amaso yitwaye nk’ubabaye ariko nyuma yemeza ko adakundana na Diamond ndetse avuga ko yemerewe gukora ibyo ashaka.

Aha Diamond Platnumz yari mukazi kuko yari mu kiganiro asanzwe akora, muri Afurika y’Epfo.Uyu muhanzi ubusanzwe asanzwe akorana nacyo kandi yagombaga gushaka ibyo kugicishaho.

2.Diamond Platnumz na Tanasha Donna bongeye kuvugwa mu rukundo : Ibi byaje nyuma y’isabukuru y’amavuko ya Diamond na Nasib Junior umuhungu yabyaranye na Tanasha Donna.

Muri iyi nkuru Mama Dangote ubyara Diamond Platnumz yavuzweho gushaka kongera gushyingira umwana we Donna ngo ashaka kwihimura kuru Zuchu bivugwa ko amwanga.

3. Ku isabukuru y’amavuko ya Zuchu, Diamond Platnumz, yateguye filime , igice cya 3 cy’ikiganiro Young Famous African Reality Show, asohokana Zuch benshi bati ni urukundo kandi nyamara ari akazi.

Diamond Platnumz, Zari Hassan , Zuchu na Shakib , bahujwe na Young Famous African Reality Show, baraganira.

Diamond Platnumz ari gushyirwa ku gitutu cyo kurongora Zuchu ku gahato ubanza baramumushyingiye atabizi

Nta mpeta yambikanye ! Diamond Platnumz ari gukorera amafaranga muri Young Famous African Reality Show abandi bakabyita urukundo

Previous Story

Waruzi ko kureba amashusho y’urukozasoni bigira ingaruka mbi ku buzima bwawe ! Dore icyo inzobera zibivugaho

Next Story

Harmonize yaciye agahigo gakomeye yiyunga ku byamamare birimo Burna Boy, Rayvanny na Diamond Platnumz

Latest from Imyidagaduro

Fatakumavuta yanze kuburana

Ubwo yari imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta yavuze ko atiteguye kuburana kuko batabonye Dosiye ngo bihuze n’urubanza. Ibi
Go toTop