Harmonize yaciye agahigo gakomeye yiyunga ku byamamare birimo Burna Boy, Rayvanny na Diamond Platnumz

03/12/2023 10:15

Kuva yagera kuri ku rubuga rwa YouTube mu 2015 , Harmonize yujuje Miliyari z’abarebye ibihangano bye byose amaze gushyira kuri Youtube Channel ye [Harmonize].

 

Rajab Abdul Kali [Harmonize] akaba nyiri Konde Gang,  yiyunze ku bandi bahanzi bo muri Afurika y’i Burasirazuba bujuje Miliyari za Views kui  YouTube Channl zabo.Aka ni agahigo aciye akurikiye abarimo ; Diamond Platnumz, Rayvanny , Burna Boy n’abandi.

 

Ibihangano bye bigera kuri 914 byarebwe n’abantu 1,007,628,607 [ Gukomeza].Uyu muhanzi kandi yujuje abamukurikira bangana na Miliyoni 4.29 [Subscribers] bituma aba umwe mu byamamare bikurikirwaa cyane kuri iyi website ya YouTube muri Afurika y’Iburasirazuba.

Mu kwezi kwa Ukwakira 2023 nibwo Rayvanny yaciye aka gahigo katari kacibwa n’Umunyarwanda n’umwe nawe yuzuza Miliyari za Views kuri YouTube.Uyu muhanzi yashyize hanze ubutumwa ashimira abafana be batumye abigeraho.

Burna Boy yabaye icyamamare cya mbere cyaciye aka gahigo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahari nyuma ya Diamond Platnumz,Kugeza ubu Burna Boy yarebwe n’abantu  2,497,646,088 [Views]  mu gihe amashusho ya Diamond amaze kurebwa n’abantu 2,371,999,820 [views].

Burna Boy yageze kuri YouTube tariki 13 Mutarama 2018 , Diamond ageraho tariki 12 Kamena 2011.

 

Advertising

Previous Story

Urukundo no kwishimana ! Ibinyoma 5 byavuzwe kuri Diamond Platnumz mu minsi mike ishize

Next Story

Harmonize yavuze ko afuhira cyane Vanessa Mdee n’umukunzi we Rotimi yemeza arambiwe kuba ‘Single’

Latest from Imyidagaduro

Go toTop